Amakuru

Uganda: Umuhanzi Bobi Wine yarashwe

Umuhanzi w’ icyamamare akaba n’ umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi  uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, kuri uyu wa Kabiri yarashwe na Polisi ya Uganda ku bw’amahirwe ntibahamya mu cyico.

Ni m’ ubutumwa bwatambukijwe n’ umwe mu bayoboke b’ uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka National Unity Platform (NUP) Bobi Wine yanyujije ku rukuta rwe rwa X uru rwahoze rwitwa Twitter aho yavuze ko yarasiwe akaguru na Polisi ahitwa Bulindo mu Karere ka Wakiso.

Buragira buti: “Perezida wacu Bobi Wine yarasiwe akaguru na Polisi muri Bulindo. Yahise ajyanwa ikitaraganya kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga. Turakomeza kumenyesha igihugu amakuru y’uko ibintu byifashe”.

Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu munyapolitiki afite igikomere kidakanganye cyane ku kaguru, aya mashusho agaragaza kandi   Bobi Wine azengurutswe n’abarwanashyaka be basakuzaga ko arashwe mu kaguru ari na ko bamwe bamusindagiza bamwerekeza mu modoka.

Ishyaka abereye Perezida rikaba rinafite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko (National Unity Platform/NUP), ryatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko inzego z’umutekano za Uganda zashatse gutwara ubuzima bwe.

Si ubwa mbere ubushyamirane bwa Bobi Wine n’inzego z’umutekano busoje nabi, ariko ni ubwa mbere yakomerekejwe muri ubwo buryo, icyakora Polisi ya Uganda yasobanuye ko bobi Wine atarashwe ahubwo yatsikiye akavunika nyuma yo gusoza ibirori byo gushima Imana yari yatumiwemo n’Umunyamategeko George Musisi i Bulindo.

Polisi yashimangiye ko ibyo birori byagenze neza ariko bisoje asohokana n’itsinda ry’abamuherekeje berekeza mu mujyi wa Bulindo ariko Polisi ibagira inama yo kubireka we aratsimbarara.

Polisi yagize iti: “Nubwo bamugiriye inama, yatsimbaraye ku gukomeza ndetse afunga umuhanda, bituma Polisi ihagoboka kugira ngo imigambi ye itazwi iburizwemo.”

Mu guhangana we ngo ni ho havuye gukomeretwa, abapolisi bari bahari bakaba bavuga ko atarashwe ahubwo yatsikiye ubwo yageragezaga kwinjira mu modoka ye bigatuma avunika. Mu gihe Polisi ikomeje iperereza, Bobi Wine yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Najaeem kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Bobi Wine yiyamamarije kuyobora Uganda mu mwaka wa 2021 ariko aza gutsindwa amatora yari ahanganyemo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Icyo gihe Bobi Wine yavuze ko yibwe amajwi ariko abasesenguzi mu bya Politiki bakavuga ko adakunzwe nk’uko babitekereza ahubwo akoreshwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Bobi Wine yinjiye mu ruhando rwa Politiki guhera mu mwaka wa 2017, ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko avuye mu buhanzi, aho hari abagaragaza ko akunzwe muri Politiki ariko byumwihariko urubyiruko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger