AmakuruPolitiki

Uganda: Umuhanda ujya ku inteko ishingamategeko wafunzwe kubera Filime

Polisi ikorera i Kampala muri Uganda yafunze imwe mu mihanda y’ingenzi igana ku inteko ishingamategeko ya Uganda  kubera hari gufatwa amashusho ya Filimi iri gukorwa ku rugamba rwo kubohora Uganda. 
  
Iyi ni Filime yitwa” 27 Guns” yakinwe n’umukobwa Natasha Kainembabazi ikaba igaruka k’urugamba igisirikare cya Uganda [National Resistance Army]  cyakoze mu kubohora iki gihugu. Iyi Filime iri gutunganywa na Isaiah 60 productions

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Emilian Kayima niwe wemeje  ko iyi mihanda imwe n’imwe harimo n’igana ku nteko ishingamategeko yafunzwe kubera iki gikorwa cyo gufata amashusho y’iyi Filime, imwe mu mihanda yafunzwe ni  Barre , King George II , Kimathi  na Apollo Kagwa. Iyi mihanda niyo izifashishwa mu gufata aya mashusho.

Umuvugizi wa Leta mu nteko ishingamategeko ya Uganda , Chris Obore yatangaje ko ibikorwa byaberaga mu nteko ishingamategeko yabaye ihagaritswe mu gihe kingana n’iminsi itatu kuko hari ibyumba bimwe bizakoreshwa muri iki gikorwa cyo gufata amashusho ya Filime “27 Guuns”.

Obore yatangarije New Vision dukesha iyi nkuru ko  ikompanyi itunganya Filime ya “Isaiah 60 productions”, yasabye uburenganzira bwo gufatira amashusho mu nteko ishingamategeko  kuwa Gatandatu no ku Cyumweru.

Umuvugizi wa Leta muri Uganda we yavuze ko mu nteko ishingamategeko ari ahantu hakoreshwa n’uwariwe wese ubyifuje kugirango ahakorere igikorwa gifitiye abaturage akamaro nk’ubukerarugendo, urugendoshuri n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger