Uganda :Umugore yakuwemo nyababyeyi nyuma yo gukubitwa bikomeye na Polisi.
Umugore witwa Annette Nana Namata wo mu gihugu cya Uganda yakuwemo nyababyeyi nyuma yo gukubitwa bikomeye na polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Naguru.
Mu myigaragambyo yabereye mu gace ka Kyadondo yahuje abashyigikiye Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine muri Werurwe uyu mwaka ,umugore witwa Annette Nana Namata yakubiswe bikomeye na Polisi ya Uganda kugeza ubwo ajyanwe mu bitaro agakurwamo Nyababyeyi.
Daily Monotor yanditseko nyuma yo gukurwamo Nyababyeyi Annette yahise atanga ikirego kirega aba bapolisi bamuhohoteye nkuko byemejwe n’umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Fred Enanga.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Uganda nawo wemeje ko impamvu nyamukuru Annet yakuwemo nyababyeyi byaturutse ku nkoni yakubiswe na Polisi ya Uganda , nyuma akavirirana kugeza ubwo abaganga bemeje ko agomba gukurwamo Nyababyeyi.
Namata aganira na Daily Monitor nyuma yo kumusura aho arwariye mu bitaro bya Kampala Independent Hospital biherere ahitwa i Ntinda,yavuze ko atahwemye kugaragaza ko Leta ya Uganda ikomeje gukora ibikorwa byinshi bigaragaza ko ititaye ku baturage bayo.
Annette Nana Namata,ni umubyeyi w’abana batanu , akaba ari umwe mu bagize ihuriro rizwi nka Forum for Democratic Change rihagarariwe na Depite Robert Kyagulanyi wamenyekanye cyane nka Bobi Wine.