AmakuruUtuntu Nutundi

UGANDA: Umugabo w’imyaka 69 yatawe muri yombi azira kumara imyaka 7 asambanya umwana we

Umukambwe Vincent Ssenoga uzwi nka Jjaja Kasooba w’imyaka 69 usanzwe ari umuvuzi gakondo (umupfumu), yatawe muriyombi n’inzego za polisi kubera icyaha cyo gutera umukobwa we Agnes Nakaweesa inda no kumukangisha ko natemera kuryamana nawe ntabufasha bw’umubyeyi azongera kubona.

Bimwe mubyo uyu mukambwe yitwaje asaba umwana we yibyariye ko baryamana, ni imbaraga z’ubupfumu avuga ko afite ndetse akaba yaranamubwiraga ko natemera kuryamana nawe atazongera kumuha ibiryo no kumuha ubundi bufasha umubyeyi asanzwe aha umwana we.

Inzego za polisi zataye muri yombi uyu mukambwe w’imyaka 69, kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018, nyuma y’uko amakuru agiye asakara mu baturage avuga ko umupfumu Jjaja Kasooba yaba yaratunze umwana we yibyariye bikamuviramo kumutera inda amukangisha ibishuko byo kumwima ibyo kurya.

Yafatiwe muri Uganda, mu Karere ka Mpigi, akaba ari nako gace asanzwe atuyemo aho yabanaga ‘akana ke k’Agakobwa munzu nyuma yo gutandukana n’abagore benshi yagiye azana bakananiranwa.

Nk’uko Polisi yo mugace ka Mpigi yatangaje ivuga ko amakuru y’ubugizi bwa nabi Jjaja Kasooba akorera umwana we w’umukobwa,yamenyekanye ubwo umwe mubaturage yaje kugirira impuhwe uyu mwana nyuma yo kumenya ibyo se amukorera agahitamo kujyana ikirego kuri polisi.

Polisi ikimenya ibi yahise yihutira kubikurikirana maze ihita ijyana uyu musaza utagira ubumuntu kuri biro bya polisi ya Mpiri. Uyu mukambwe si ugatera inda umwana we gusa kuko yamwanduje n’agakoko gatera SIDA mu gihe cy’imyaka isaga irindwi yari amaze amusambanya ku gahato.

Amakuru umwana watewe inda na SIDA na se umubyara yahaye polisi ni uko yatangiye gukorerwa iri hohoterwa ubwo yari agifite imyaka 13 y’Amavuko kugeza agize 20 muri 2018, ari nabwo ikibazo cyageze ahagaragara.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko Vincent Ssenoga uzwi nka Jjaja Kasooba w’imyaka 69, amaze gutandukana n’Abagore batandatu akaba yari asigaye abana n’uyu mwana w’umukobwa yari amaze igihe kingana n’Imyaka isaga irindwi asambanya,kuko abandi bana be bakuru bamaze kubaka ingo zabo abandi bakaba bakora mu duce dutandukanye muri iki gihugu nk’uko daily monitor yabitangaje.

Itegeko ryo muri Uganda rigene ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gusambanya ku gahato umwe mu banyamuryango be akamutera inda kandi atagejeje imyaka y’ubukure akatirwa igifungo cya burundu.

Uyu mukambwe yafashwe ahita ajyanwa kubiro bya polisi ya Buwama kugira ngo hakomeze higwe kukibazo afitanye n’umwana we, nikiramuka kimuhamye arahanwa nk’uko amategeko y’icyaha yakoze abiteganya.

Umusaza ajyanye kuri Polisi n’umwana we yaramaze imyaka 7 yaragize umugore
Twitter
WhatsApp
FbMessenger