Uganda: Ubukwe bw’umuhanzi w’icyamamare bwatumiwemo abantu 11 gusa +Amafoto
Umuririmbyikazi w’icyamamare Heli Loyce Agaba muri Uganda uzwi nka Eli Esli n’umukunzi we Sunshine Melody usanzwe ari umucuruzi ukomeye ku Cyumweru bakoze ubukwe mu ibanga bwari bwatumiwemo abantu 11 gusa.
Ubu bukwe bwasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bwari ubwo gusezerana imbere y’Imana aba bombi bakoreye mu gace ka Kasese ho muri Uganda muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Pawulo (St Paul) batumiramo abantu 11 gusa byatumye abantu benshi batangarira uyu muhanzi usanzwe ari n’umutunzi bigaragara ko batabitewe n’ubushobozi buke.
Melody Sunshine yabwiye itangazamakuru ko ubukwe bwabo bashatse kubugira ibanga bagatumira abantu bake cyane barimo bamwe mu bagize umuryango w’umusore n’uw’umukobwa n’izindi ncuti za hafi bombi bangana n’abatumirwa cumi n’umwe (11).
Yavuze ko babatumira bababwiraga ko ari umuhango wo gushima Imana no gutanga ituro dore ko batari barigeze batangaza italiki y’ubukwe bwabo.
Yagize ati “Umusore wanyambariye yamenye ko aje mu bukwe bwajye ari uko ageze mu rusengero. Nta n’ubwo yari yaje yambaye nk’uko abandi bantu bambariye umugeni Bambara.”
Aba bageni nyuma yo kwambikana impeta no kurahirira imbere y’Imana ko bagiye kubana nk’umugabo n’umugore ubuziraherezo bakomeje bajya kwiyakira (Reception) mu rugo aho basangiye ifunguro ryoroheje n’abatumirwa babo.
Ikinyamakuru Chimp report n’urubuga ‘mywedding.co.ug’ dukesha iyi nkuru bwatangaje ko ubu bukwe bw’ibi byamamare bwatwaye amashiringi ya Uganda ibihumbi magana atatu yonyine (UGS300 000), ugenekereje mu mafaranga y’u Rwanda ni agera ku bihumbi 75.
Melody avuga ko amenshi muri aya mafaranga yagendeye mu guhaha ibyo kurya no kunywa kuko imyambaro batigeze bayigura. Yavuze imyenda yari yambaye yari yarayihawe nk’impano n’aho ikanzu y’umugeni ni iyo yari yivaniye muri kompani ye yitwa “Kanta Group Company” isanzwe icuruza Fashions.
Mu rugendo nabwo ngo ntirwigeze rubatwara amafaranga kuko bombi bitwaye mu modoka yabo haba kujya gusezerana no gutaha mu rugo. Umufotozi wabafotoye nawe ntiyigeze yishyurwa kuko yari asanzwe ari umukozi muri yabo Kanta Group Company.
Aba bageni basobanuye ko impamvu batigeze bashaka gusohora amafaranga mesnhi ari uko mu muhango wari warabanje wo gusaba no gukwa bari barakoresheje amafaranga menshi kuko ngo bari bakoresheje asaga miliyoni 49 z’amashilingi bikaba byaratumye bagabanya amafaranga kugirango ayandi bazayashore mu mishinga yabo na nyuma yo kubana.