AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Uganda: Perezida Museveni yasezeyeho bwa nyuma Minisitiri Engola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023 Perezida wa Repubulika ya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yitabiriye umuhango wo gusezerano gusabira umurambo wa Minisitiri Col(Rtd) Charles Engola Okello witabye Imana arashwe n’ umurinzi we.

Mu ijambo Museveni yagejeje ku bari bateraniye aho yavuze ko Minisitiri Elonga yakundaga igihugu ndetse akaba yari n’ umusirikari mwiza. Yakomeje avuga ko yarwanyije inyeshyamba za Lord Resistance Army bityo bituma abaturage basubira mu byabo, baratunga baratunganirwa batikanga umwanzi.

Museveni yasabye imbabazi umuryango wa Minisitiri Elonga, abaturage ba Lango, abanya Uganda  n’ Abanyafurika muri  rusange yavuze kandi ko bigoye kumva uburyo umusirikari  wahawe undi muntu wo kumurinda birangira ariwe umwishe.

Bityo ahita asaba abayobozi  gusubira kugendera kuri gahunda za NRA zo kwigomwa. Avuga ko umurongo, uburyo n’ imikorere bigomba kuba bigendanye no gukunda igihugu, kwigomwa n’ ubwitange aho kuba imishahara minini n’ izindi nyungu z’ imirengera maze asoza amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Minisitiri Elongo yapfuye ku wa kabiri w’ icyumweru gishize ariko biteganyijwe ko azashyingurwa mu irimbi ku wa 13Gicurasi 2023 mu Murenge wa Iceme wo mu Karere ka Oyam District.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger