Amakuru

Uganda: Museveni yaciye kwambara imipira n’amakoti maremare ku bamotari

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kakuta Museveni yatunguye cyane abaturage b’igihugu cye, nyuma yo guca iteka ry’uko umuntu uzongera kwambara imipira n’amakoti maremare azahanwa, cyane ku batwara amapikipiki.

Perezida Museveni yashyizeho iri teka, nyuma yo kugaragara y’uko abanyabyaha bakunze kwifashisha iyi myambaro mu gukora amahano.

Ibi bije kandi bikurikira urupfu rwa Ibrahim Abiriga wari umudepite muri iki gihugu wishwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize akicanwa n’umuvandimwe we wari unashinzwe kumurinda Saidi Buga Kongo.

Ku bwa Museveni”Abishe umudepite wo muri district ya Arua Ibrahim Abiriga bakoresheje uburyo bwo kwiyoberanya bakoresheje imipira n’amakoti maremare. Ubushize nka komite ishinzwe umutekano twakoranaga inama. Ni kuki abantu bambaye ibikoti birebire bemererwa kugendagenda? Tugiye kujya tubahana igiye mutwaye amagare n’amapikipiki mwahishe amasura yanyu.”

Cyakoze cyo Perezida Museveni yavuze ko abamotari bazajya bifuza gutwara bambaye iyi myambaro bagomba kugira nimero zibaranga inyuma mu mugongo.

Ati” bose bagomba gushaka imyambaro mishya iriho ama numeros mu mugongo, kandi izo numero zigomba kugaragara na nijoro. Nta yindi ikenewe. Ibi byose bigamije kugira ngo hatahurwe abanyabyaha cyane abicanyi bari muri miliyoni eshatu zituye Kampala.”

Museveni ashimirwa kutazuyaza cyane ku myanzuro abona ko ishobora kugirira akamaro abaturage ba Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger