AmakuruPolitiki

Uganda: Minisitiri yarokotse urupfu umwe mu bashakaga kumwica ahasiga ubuzima

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’itumanaho n’ikoranabuhanga muri Uganda, Ida Nantaba, kuri iki Cyumweru, itariki 24 Werurwe, yarokotse urupfu ubwo abicanyi bamukurikiranaga bari kuri moto bagerageza kumwica Imana igakinga akaboko umwe mu bari bamukurikiranye akahasiga ubuzima.

Ibi ngo byabaye mu masaha ya saa 14h40 hafi ya Naggalama ubwo minisitiri Nantaba yavaga Kayunga yerekeza I Kampala.

Amakuru aravuga ko minisitiri Nantaba yariye urwara polisi nyuma yo kubona hari abantu bakomeje kumugendaho bari kuri moto, igipolisi nacyo gihita gikaza umutekano kuri uyu muhanda yanyuragamo.

Amakuru akomeza avuga ko imodoka ya minisitiri itarashweho nk’uko byari byabanje gutangazwa, ahubwo yitabaje igipolisi nyuma yo kudashira amakenga abantu bari bakomeje kumukurikirana.

Ababonye uko byagenze batangarije Softpower ko abakekwa ahubwo barashe ku modoka ya polisi yari yatangiye nabo kubagendaho, bituma abapolisi nabo basubiza amasasu birwanaho.

Nyuma yo kubona abapolisi babavumbuye, abicanyi ngo bahise biruka basubira inyuma bituma bakurikiranwa bagera aho barasa kuri polisi nayo irasubiza umwe muri bo ahasiga ubuzima.

Undi usigaye ngo yataye moto yirukanka n’amaguru aracika.

Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, Fred Enanga, yabwiye Chimpreports ko abo bantu bashakaga kwivugana minisitiri nantaba bari bamukurikiranye ibirometero bisaga 40 kuva ku Kiraro cya Sezibwa kugeza mu gasantere k’ubucuruzi ka Nagalama.

Bikavugwa ko aba ahagana saa tanu z’amanywa bari babanje gutambuka ku modoka y’akazi ya nantaba mbere yo gukata bagasubira inyuma.

Minisitiri yaje gukomeza urugendo agera ku gasoko kari ku muhanda nyuma y’ikiraro cya Sezibwa, maze umwe mu bashakaga kumugirira nabi yegera aho minisitiri yari arimo kugura imbuto asa nk’umuntu uri kuyoboza abaza inzira igera ku gasantere k’ubucuruzi ka Kabimbiri.

Ngo imyitwarire y’uyu yasaga nk’ikemangwa yatumye ushinzwe umutekano wa nantaba amusaba gusubira mu modoka bahita bava aho mbere yo kongera kubona moto ikomeje kubakurikirana.

Ibi bikaba bibaye mu gihe muri Uganda abayobozi batandukanye bakunze kwicirwa ku mihanda barashwe n’abantu bari kuri za moto nk’uwari umuvugizi w’igipolisi, Andrew kaweesi. Maj. Mohammed Kiggundu, Muhammad Kirumira, Umushinjacyaha Joan Kagezi n’abandi.

Umwe mubashakaga kwica uyu minisitiri yahasize ubuzima
Iyi niyo moto bagendagaho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger