AmakuruPolitiki

Uganda: Minisitiri w’ubutabera yabwiye abaturage icyo bakora Museveni akava ku butegetsi aho kwirirwa basakuza

Gen. Kahinda Otafiire usanzwe ari Minisitiri w’ubutabera wa Uganda akanaba ushinzwe imirimo y’itegeko nshinga, yabwiye abaturage bo mu karere ka Kiruhura Perezida Museveni akomokamo ko induru yabo idashobora gukura perezida Yoweri Museveni mu biro.

Ibi uyu mugabo yabivuze akomoza ku midugararo ishingiye kuri Politiki imaze iminsi muri Uganda.

Minisitiri Otafiire yagize ati” Ndababwiye ngo nimutuze. Ntamuntu n’umwe uzasohora Perezida Museveni mu biro kubera urusaku. Museveni azasohorwa n’amajwi yanyu. Abongabo bagifite imyumvire ya kera, mubabwire bagenze gake.”

Aya magambo ni na yo Otafiire yabwiye abaturage bo mu gace ka Ibanda ubwo yabasuraga ku wa kane w’iki cyumweru.

Otafiire yagize ati” Perezida Museveni azagenda igihe muzareka gusakuza mukareka kumutora. Nta n’umwe uzasakuza ngo Museveni ave mu biro. Inzira ishoboka yatuma Museveni abisohokamo ni uko mutakongera kumutora.”

Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda yanibukije abaturage ba Kiruhura ko ibyo bagezeho byose babikesha Perezida Museveni, dore ko aka gace kabo ngo kari karasigaye inyuma cyane, bityo ko badakwiye gutekereza ko hari indi Leta nziza bazagira.

Mu gihe Abagande batekereza ko hari aho bageze mu iterambere, Minisitiri Otafiire yababwiye ko badakwiye gutwara ibintu hutihuti ko ahubwo bagomba kubigenza gake, ibitabareba bakabiharira ba nyirabyo.

Ati” Mukwiye kugenza ibintu gake. Hari bamwe muri mwe b’abishongozi, babona uko ibintu bihagaze ubu bagatekereza ko ari bo barenze ku isi. Iki gihugu cyariho mbere y’uko mubaho, n’ubu kiriho kandi kizanakomeza kubaho igihe kirekire ubwo muzaba mwarapfuye. Nimugende gake, dukore ibitureba, ibitatureba tubirekere ba nyirabyo.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger