Uganda: Makerere yirukanye umwarimu kubera ubusambanyi
“Prof. Barnabas Nawangwe , umuyobozi w’iyi kaminuza yahagaritse Dr. Swizen Kyomuhendo kugira ngo bifashe iperereza ku byaha uyu mwarimu akekwaho kuba yarakoze ihohotera rishingiye ku gitsina. Dr. Kyomuhendo yahise asabwa guha ubuyobozi bw’ishuri ibikoresho byose by’ishuri yakoreshaga mu mirimo ye nkuko bigaragara mu itangazo kaminuza ya Makerere yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu.
Kyomuhendo wigishaga muri kaminuza ya Makerere yagaragaye kuri Televiziyo yo muri Uganda asaba umukobwa yigishaga ko bakora imibonano mpuzabitsina noneho akazamuha amanota. Aya mashusho yafashwe mu buryo bw’ibanga ubwo yasabaga uyu mukobwa ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Ibi bikimara kuba , umuyobozi w’iri shuri yahise asaba uyu mwarimu kwandika ibaruwa irimo ubusobanuro kubyo bamuvugagaho. Yagombaga kuyitanga kuya 1 Werurwe 2018.
Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko uyu mwarimu yirukanwe nyuma yuko ayo makuru yo gushaka gukorana imibonanompuzabitsina n’umunyeshuri agaragaye mu bitangazamakuru na Televiziyo.
Kaminuza ya Makerere