Uganda: Kaminuza ya Makerere yirukanye abanyeshuri 2 ibaziza kwigaragambya
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Ukwakira nibwo abanyeshuri babiri bigaga muri kaminuza ya Makerere iherereye mu gihugu cya Uganda birukanwe bazize kwigaragambiriza amafaranga y’ishuri yari yiyongeyeho 15%, bakaba bigaragambyaga basaba ko perezida Museveni yabarenganura.
Amakuru avuga ko abanyeshuri 20 aribo bari batawe muri yombi na polisi ya Uganda ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo ubwo yahamagarwaga n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza aba banyeshuri bigagamo bivugwa ko bigaragambirizaga imbere y’ibiro by’umunyeshuri ubahagarariye uzwi nka ‘Guild President’bamusaba ngo ajye kubavugira kuri President Museveni bakurirweho iyi 15% y’amafaranga y’ishuri yari yongerewe, aba banyeshuri bakavuga ko harimo gutsikamira abanyeshuri biga biyishyurira.
Bigeze ku mugoroba nibwo polisi yaje kurekura aba banyeshuri ubwo basubiraga muri kaminuza ubuyobozi buhita bwirukana babiri muri bo bubashinza kwigaragambya mu buryo butemewe no gukora ibikorwa by’ihohotera nk’uko umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza “Vice Chancellor Professor Barnabes” yabitangarije ikinyamakuru Daily monitor dukesha iyi nkuru.
Umuyobozi yakomeje avuga ko abanyeshuri bashyikirijwe inyandiko zibirukana muri iyi kaminuza ni ‘Mollie Sipera na ‘Frank Bwambale.
Umwe muri aba banyeshuri birukanywe Mollie Siperia yabwiye itangazamakuru ko atatunguwe n’iyi baruwa yahawe kuko ariko bisanzwe muri kaminuza ya Makerere. Yagize ati “Ibi birasanzwe buri wese hano mu kigo ugerageje kugaragaza amarangamutima ye ku bitagenda neza muri kaminuza ahita yirukanwa cyangwa agacecekeshwa mu buryo bwa’agahato, ubwo rero ntago iki baruwa yantunguye jyewe rwose”
Abandi banyeshuri bari bafatanywe n’aba nabo ubuyobozi bwahise bubaha amabaruwa yo kubihanangiriza, ibi bikaba byatumye hagati muri kaminuza havuka umutekano muke kuko amakuru aravuga ko abanyeshuri biganaga n’aba birukanwe banze kwicara mu mashuri yabo ngo bige mu gihe bagenzi babo barimo gukandamizwa nk’uko byatangajwe n’uhagarariye abanyeshuri muri iyi kaminuza Bwana Julius Katerega.