Uganda irashinja ingabo z’u Rwanda gushimuta umusirikare wayo wo mu barinda Museveni
Igisirikare cya Uganda kiravuga ko ingabo z’u Rwanda ziherutse gushimuta umusirikare wacyo zikamujyana ahantu hatazwi.
Uwo Uganda ivuga ko yashimuswe ni ufite ipeti rya Private witwa Ronald Arinda wari umaze igihe gito arangije amahugurwa amutegurira kwinjira mu mutwe udasanzwe w’ingabo zishinzwe kurinda Museveni (SFC).
Inzego z’ubuyobozi mu karere ka Kabale zivuga ko yashimuswe ku Cyumweru tariki 29 Ugushyingo, ubwo yari ahitwa Omukiyovu hafi n’umupaka w’u Rwanda na Uganda.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Flavia Byekwaso, na we yemeje aya makuru.
Ati: “Ni byo koko umisirikare wa UPDF wo muri SFC yafashwe n’abakora mu nzego z’umutekano b’u Rwanda ubwo yari mu kabari. Iki kibazo kizakemurwa n’inzego nkuru mu gihugu byombi.”
Meya wa Ryakarimira, Enock Kazooba, yavuze ko Arinda yabuze mu buryo budasobanutse.
Ati: “Uriya musirikare washimuswe n’abashinzwe umutekano bo mu Rwanda banyuze mu bantu babaha amakuru baba hakurya y’umupaka.”
“Bamubwiye ko bafite inka bagurisha, ubwo bavuganaga abashinzwe umutekano bo mu Rwanda bahise bahagera baramushimuta. Ntabwo tuzi impamvu yabyo kandi dufite impungenege ku buzima bwe.”
Bivugwa ko ubwo Arinda yafatwaga yari afite ikarita y’akazi na kopi y’ikibari yahawe ubwo yarangizaga ikosi.
Kazooba yunzemo ko “Umwe mu Banya-Uganda ukekwaho kuba yaragize uruhare mu gushimuta uyu musirikare wa UPDF yarafashwe kugira ngo ahatwe ibibazo.”
Ntacyo igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza ku bivugwa na Uganda.
Si bwo bwa mbere Uganda ivuga ishinja u Rwanda gushimuta abasirikare bayo.
Muri Kamena uyu mwaka umusirikare wa Uganda witwa Baruku Muhuba wo muri Brigade ya 35 ikorera mu Karere ka Kisoro, yinjiye mu Rwanda mu byagaragaye ko atari yamenye ko yarenze umupaka afatwa n’ingabo za RDF.
Nyuma yaje kurekurwa ashyikirizwa igihugu cye, gusa Uganda itangaza ko yashimuswe ubwo yari agiye kwituma.