AmakuruUrwenya

Uganda: Inguge yitwa zakayo yatabarutse isiga benshi mu marira

Inguge yitwa Zakayo yari ikuze kurusha izindi muri Uganda yatabarutse nyuma y’imyaka 54 ivutse, urupfu rwayo rusiga intimba ku mitima y’ababanaga na yo kubera imyitwarire idasanzwe yarangaga ubuzima bwayo.

Amakuru y’urupfu rw’iyi ngagi yemejwe na James Musinguzi uyobora ikigo cya Uganda gishinzwe kwita ku nyamaswa, UWEC (Uganda Wildlife Education Center) ari na ho iyi ngagi yapfiriye.

Ati “Kuva ku itariki 7 z’uku kwezi, ni bwo yatangiye kugira intege nke twayivanye mu zindi tubona gutangira kuyivura ariko nabyo ntacyo byatanze.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru The New Vision avuga ko iyi ngagi yari ikunzwe cyane muri Uganda kubera ibikorwa byayo yatakaje ubuzima izize indwara y’igifu yari imaranye iminsi.

Itangazo UWEC yasohoye uyu munsi riragira riti’ Kubera agahinda n’intimba, UWEC zoo ya Entebbe ibabajwe no gutangaza urupfu rwa Zakayo, inguge yari ikuze kurusha izindi”.

Aya makuru yanemejwe na Isaac Mujaasi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’iyi zoo wavuze ko iyi nguge yazize indwara karande zo mu nda zatumaga yibasirwa n’ibibazo by’imiswi.

Inkuru y’urupfu rw’iyi nguge yabaye incamugongo ku bashinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Uganda kuko yagiye irangwa n’ibikorwa bitangaje bikanyura ba mukerarugendo bakunze kuza muri kiriya gihugu ari yo bakurikiye.

Uyu munsi harakorwa ibiganiro ku bitangazamakuri bitandukanye ku rupfu n’ubuzima bya Zakayo nyuma izashyingurwe ejo ku wa Gatandatu.

Tariki ya 10 Kamena 1964, Zakayo yatoraguwe muri Semiliki National Park mu karere ka Bundibugyo, aho bayisanze ari yonyine. Umuzungu wayitoraguye yayirereye mu kigo cya UWEC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger