AmakuruPolitiki

Uganda: Imyigaragambyo y’urubyiruko yafashe hasi hejuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri 23 Nyakanga urubyiruko rw’igihugu cya Uganda rwaramukiye imbere y’inteko ishinga amategeko mu myigaragambyo.

Ku wa mbere 22 Nyakanga nibwo umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni yaburiye urubyiruko twateguraga imyigaragambo arubwirako bitazarworohera ahubwo ko rurimo gukina n’umuriro.

Yagize ati:” duhugiye mu gushakira inyungu igihugu naho mwe muri gushaka uburyo bwo kuturogoya muri izo nshingano, muri gukina n’umuriro kuko ntituzigera tubibemerera”.

Ibi byagaragajwe n’uburyo umutekano wari wakajijwe ku nteko ishinga amategeko aho Leta yizeraga ko biratera abateguraga imyigaragambyo gutinya bakayireka.

Ibyatunguranye nuko muri iki gitondo urubyiruko rwazindukiye mu mihanda ikikije inteko ishinga amategeko gusa rugatangirwa n’abapolisi benshi bakabasubiza inyuma bamwe bakabakubita ndetse abandi bakajyanwa na polisi.

Nyuma yo kubona ibyo, urubyiruko rwifashishije imbuga nkoranyambaga ngo bahacishe ubutumwa bwabo aho bavuze ko nta bwigenge bafite kuko bangiwe kwigaragambiriza mu mahoro ahubwo bagakorerwa urugomo.

Kuri izi mbuga kandi basabye abaturage ba Uganda kuza kubafasha ngo bashobore kuganza abapolisi kuko benshi batinye bakaguma mu mazu yabo.

Ni urubyiruko rwigaragambya kubera ruswa ikomeje kwiyongera muri iki gihugu. Ni mugihe Uganda yari iherutse kugira amanota 26 ikaza ku mwanya 141 mu kurwanya ruswa kuri raporo y’ikigo mpuzamahanga Transparency International’s Corruption Perceptions Index.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’indi yari imaze iminsi ikorwa n’urubyiruko rw’igihugu cya Kenya ubwo imisoro yari yazamuwe ku rwego rwo hejuru muri icyo gihugu ndetse abagera kuri 50 bahasize ubuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger