Amakuru

Uganda igiye kujya ikorera amashilingi imbere mu gihugu

Igihugu cya Uganda kigiye kujya cy’ikorera amafaranga yacyo nyuma yo gusinyana amasezerano n’ikigo cy’abadage kizajya kibafasha mugukora aya mafaranga.

Perezida Museveni yemeje aya makuru ku wa 04 Ukwakira 2018 avuga ko leta imaze gusinyana amasezerano na kompanyi y’abadage MoU ndetse na Veridos Identity Solutions Group kujya bakora aya mafaranga impapuro z’ikorwamo amafaranga zibikwa na Bank, pasiporo (passports) na za cheque za Bank.

Aya masezerano yasinyweho n’abaministiri batatu ba Uganda ari bo Esther Mbayo minisitiri wa perezidansi, Matia Kasaija minisitiri w’ubukungu  na Evelyne Anite mugihe iyi kampani y’abadage igiye gukora aya mafaranga yari ihagarariwe na Dr. Herman Sterzinger.

Perezida Museveni avuga ko ibi bije gukemura ikibazo cy’amafaranga iki gihugu cyatakazaga mugukoresha amafaranga hanze y’igihugu, kuko batakazaga miliyoni 25 z’amadorali ya Amerika buri mwaka  mugukoresha amashilingi ya Uganda.

Gusa Perezida Museveni yabazaga impamvu ibi bintu byari byaratinze bitwara imyaka ibiri yose y’ibiganiro hagati y’impande zombi kandi abon ko byari ibintu byumvikana.

 

Perezida Museveni ntiyiyumvisha impamvu iyi gahunda yari yaratinze

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger