AmakuruAmakuru ashushye

Uganda: Ibindi bisasu bibiri byaturikiye i Kampala

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda hongeye guturikira ibindi bisasu bibiri.

Ni nyuma y’ibyahaturikiye mu minsi yashize bigahitana ubuzima bw’abantu, birimo na kimwe mu bitero by’ingambwe n’umutwe wa Islamic State.

Ibisasu bibiri byaturitse kuri uyu wa Kabiri kimwe cyaturikiye hafi y’inyubako ikoreramo Inteko ishinga amategeko ya Uganda, ikindi guturikira hafi y’icyicaro gikuru cya Polisi rwagati mu mujyi wa Kampala.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntihari hakamenyekanye niba hari ababa baguye muri ibi bitero, yemwe inzego z’umutekano ntacyo zirabitangazaho.

Cyakora cyo amashusho yafashwe n’ikinyamakuru Daily Monitor yerekana zimwe mu modoka zari ziparitse ahatewe biriya bisasu ziri gushya.

Amafoto yafashwe n’iki gitangazamakuru kandi yerekana abapolisi n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe bagera ahaturikiye biriya bisasu kugira ngo bahacunge umutekano.

Abapolisi n’abakozi ba Croix-Rouge ku rundi ruhande na bo bageragezaga kwita ku bantu bari baryamye mu muhanda bigaragara ko bakomeye cyane.

Nta wurigamba ibi bitero by’i Kampala, gusa abayobozi muri Uganda bakunze gushinja umutwe wa ADF ukorera mu mashyamba ya RDC kuba inyuma y’ibikorwa by’iterabwoba bikorerwa muri iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger