AmakuruInkuru z'amahanga

Uganda: Gufasha abana bo ku muhanda byahindutse icyaha gihanwa n’amategeko

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yemeje ko umuntu wese uzajya afatwa aha amafaranga, ibyo kurya cyangwa ubundi bufasha abana bo ku muhanda azajya ahanwa nk’undi munyabyaha wese.

Uzajya afatwa afasha bariya bana azajya ahanishwa igifungo cy’amezi atandatu ndetse n’ihazabu y’amashiringi ya Uganda 41, 350 ahwanye n’Amanyarwanda arengaho gato ibihumbi icumi.

Iri tegeko ryashyizweho mu rwego rwo guca burundu ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’abana birimo kubasambanya no kubacuruza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala Erias Lukwago, yavuze ko iri tegeko rizanahana abakora ubucuruzi bwa magendu, abarezi ndetse n’ababyeyi b’abana bazajya bafatwa basabiriza ku muhanda cyangwa bahacururiza.

Ku mihanda ya Uganda hakunze kugaragara abana bato bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’irindwi na cumi n’irindwi bakunze kuba basabiriza abahisi n’abagenzi cyangwa bacuruza ibicuruzwa bitandukanye.

Leta ya Uganda ivuga ko i Kampala honyine habarizwa abagera ku bihumbi 15 kandi umubare wabo ukaba ukomeje kwiyongera.

Bamwe muri aba bana ngo ni ababa baravanwe mu byaro, bikarangira bahawe utwumba duto two kubamo mu kajagari ka Kampala ubundi bagatangira ubuzima.

Ririya tegeko rijyanye no kudafasha abana bo ku muhanda rinareba ba nyir’ugukodesha amazu, aho ubu ntawemerewe gukodesha inzu umwana kugira ngo ayikoreremo ibikorwa bibi cyangwa ubucuruzi bwa magendu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger