AmakuruAmakuru ashushye

Uganda: Col Shaban Bantariza uri mu babohoye igihugu yapfuye

Col Shaban Bantariza wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma ya Uganda akaba n’umuyobozi wungirije w’ikigo cya Uganda Media Centre, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru avuga ko Col Bantariza yaguye mu bitaro bya Mulago National Referral Hospital aho yari amaze iminsi arwariye.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Flavia Byekwso yemeje inkuru y’urupfu rw’uriya musirikare avuga ko igisirikare kibabajwe n’urupfu rw’umwe mu bahoze ari abasirikare beza bacyo.

Ati “Umuryango mugari w’ingabo za Uganda UPDF, ubabajwe n’urupfu rw’umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Wungirije akaba n’umuyobozi wungirije w’ikigo Uganda Media Centre, Rtd Col Shaban Bantariza.”

Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, na we yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Col Bantariza.

Kuri Twitter ye yagize ati: “Mbabajwe cyane no kumva urupfu rwa Colonel Shaban Bantariza. Yari umuvugizi wa UPDF yacu mu ntangiriro za 2000, mu gihe gikomeye cy’intambara ya LRA mu majyaruguru no mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Uganda. Yakoze neza cyane. Tuzagukumbura muvandimwe. Uruhukire mu mahoro.”

Col Shaban Batariza yari mu barwanyi bakomeye ba NRA (National Resistance Army) babohoje Uganda mu Maboko y’umunyagitugu Milton Obote, mu mwaka wa 1986.

Yanabaye Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda UPDF imyaka irenga 10, kuri ubu akaba yari umuyobozi wa NRM mu Burengerazuba bwa Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger