Uganda: Bobi Wine nyuma yo kuburirwa irengero Polisi yavuze aho afungiwe
Umudepite Robert Kyagulanyi wamamaye cyane mu muziki nka Bobi Wine nyuma y’iraswa ry’umushoferi we Yasin Kawooya , uyu mugabo byavuzwe ko yari yaburiwe irengero ariko amakuru yemezwa n’igipolisi cya Uganda avuga ko uyu mugabo bamutaye muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi muri Uganda , Emilian Kayima, yemeje aya makuru avuga ko bataye muri yombi uyu mudepite hamwe n’abandi bantu bari kumwe. “Bobi Wine twamutaye muri yombi we n’abandi bantu bari kumwe , ari muri kasho yacu.”
Igitangazamakuru cyo muri Uganda, Daily Nation kivuga ko Bobi Wine afungiwe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda , mu mujyi muto wa Arua. Polisi ikomeza ivuga ko bataye muri yombi Bobi wine kubera imyigaragambyo yabereye aho imodoka zitwara umukuru w’igihugu zanyuze iyi myigaragabyo igatuma imwe mu modoka Museveni yari arimo imeneka ikirahuri cy’inyuma.
Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko ibi byatumye barasa kugira ngo bahoshe iyo imyigaragambyo arinaho yakomotse urupfu rw’umushoferi wa Bobi Wine.
Nyuma y’urupfu rw’umushoferi we Bobi Wine yahise ajya ku rubuga rwa Twitter avuga ko Polisi yashatse kumurasa ariko isasu rigafata umushoferi we witwa Yasin Kawooya. “Polisi yarashe umushoferi wanjye arapfa izi ko ari njye irashe.”
Indi nkuru wasoma : Bobi Wine yasimbutse urupfu
Perezida Museveni yagabweho igitero Imana ikinga akaboko