Uganda: Batatu bishwe barashwe
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Lyantonde muri Uganda ubu iri gushakisha abicanyi baba bishe abantu batatu bo mu muryango umwe bari batuye mu gace ka Kaliiro mu ijoro ryo kuri iki cyumweru dusoje.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda aravugako uwitwa Francis Rwabagabo w’imyaka 60 n’umugore we Kallen Nakato w’imyaka 38 barasiwe mu rugo rwabo ahitwa Kaliiro Township ku mugoroba w’ijoro ryakeye ahagana mu ma saa tatu z’ijoro.
Nyuma y’amasaha agera kuri 4 muri iryo joro nibwo haje kumenyekana muramukazi wa Rwabagabo witwa Leokadia Kizza nawe arasiwe mu rugo rwe ruherereye mu birometero bibiri uvuye kwa Rwabagabo nawe agahita apfa.
Biri gukekwa ko ubu bwicanyi bwakozwe n’mwe mu bahungu ba Rwabagabo witwa Mwebaze wahoze mu gisirikare ariko akaza kukivamo.
Impamvu uyu muhungu (Mwebaze) ariwe ukekwa ni uko bivugwa ko yari afitanye amakimbirane na se yatewe n’uko Mwebaze yari afite nyina wari uheruka gupfa witwaga Nakato bityo akaba yarashinzaga uyu muryango ko ariwe wamuroze.
Nk’uko byatangajwe n’umuturanyi wa Rwabagabo, Mwebaze yageze muri uru rugo asanga umugore hanze ahita amurasa ubwo umugabo yasohokaga ngo arebe ikibaye nawe yahise araswa bombi bagwa aho.
Nyuma y’amasaha make urusaku rw’amasasu rwumvikanye nk’uko umuturanyi w’uyu muryango witwa John Zziwa yabitangaje, Mwebaze yahise ajya muri gace k’ubucuruzi kari hafi aho iruhande rw’ikaduka gacururizwamo ‘mobile money’ k’uwitwa Kamwoya muri ako kanya hahita humvikana urundi rusaku rw’isasu amakuru amenyekana ko Leokadia Kizza w’imyaka 48 nawe arashwe ubwo basangaga umurambo we imbere y’umuryango.
Abantu bahise bahurura barimo bahita babona uyu Mwebaze yambaye imyenda ya gisirikare ahetse n’imbunda ahagaze hafi aho ariko yahise agenda arabacika.
Nk’uko polisi yabitangaje uyu mugabo Mwebaze asanzwe ari gushakishwa kugirango ashyikirizwe ubushinjacyaha cyane ko hari hari n’ibindi byaha akurikiranweho kuko ntago ari ubwa mbere yica abantu.