AmakuruPolitiki

Uganda: Ba mukerarugendo batwikiwe mu modoka

Ahitwa Nyamunuka hafi y’umuhanda bita Katwe muri Uganda haraye hiciwe mukerarugendo wo mu Bwongereza n’uwo muri Afurika y’Epfo ndetse n’uwari ubaherekeje ukomoka muri Uganda.

Ikigo cya Uganda gishinzwe kwita ku nyamaswa ziba mu byanya bikomye, Uganda Wildlife Authority, kivuga ko Polisi yatangiye gukurikirana ngo imenye kandi ifate abakekwaho ubwo bwicanyi.

Ubuyobozi bw’iki kigo busaba abantu gushyira umutima hamwe, bakirinda guhahamuka.

Bubizeza ko Polisi iri gukorana n’izindi nzego ngo hashakishwe abantu bakekwaho ubwo bwicanyi

Itangazo rya Uganda Wildlife Authority ntirivuga amazina y’abo bantu n’icyo bari basanzwe bakora mu by’ukuri.

Ambasade y’Afurika y’Epfo n’iy’Ubwongereza ntacyo baratangaza kuri urwo rupfu rw’abaturage babo.

Mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane mu by’ukuri abishe aba bantu, Polisi ya Uganda ivuga ko ibimenyetso by’ibanze byerekana ko abarwanyi ba Allied Democratic Forces, ADF, ari bo bishe bariya bamukerarugendo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger