UGANDA: Ari imbere y’abakwe, yakuyemo imyenda yose yari yambaye
Mu gihugu cya Uganda mu gace ka Masaka umugeni yatewe n’umuzimu wa Nyina ubwo yari imbere y’imbaga y’abari mamutahiye ubukwe dore ko yari agiye gushyingiranwa n’umusore bari bamaze iminsi bakundana maze atangira kwiyambura imyenda yose.
Aya marorerwa yabaye kuwa 20 Mutarama 2018 ubwo abatashye ubukwe bari buzuye umunezero banywa banaganira nyuma y’uko umusore n’umugeni we bari bamaze akanya babanyurijeho imbyino, bidatinze nibwo babonye umugeni ahagurukanye imbaraga atangira kwikuramo imyenda ayijugunya mubatashye ubukwe indi ayitera umugabo we.
Uko byatangiye rero , bari bari kwiyereka abari baje mu bukwe , bageze aho bagombaga guhagarara ngo buri wese waje mu bukwe ababone umwe yafashe undi ikiganza maze nkuko bigenda mu rukiko bazamura amaboko ubona basa naho bari gusenga, nta kindi cyabaye umugabo niwe wabanje maze nyamugore akurikiraho , mu guhindukira ngo ahoberane n’umugabo we asanga wa mugabo yahindutse umugore usa neza neza na nyina w’uyu mukobwa. Niko gusa nukubwiswe n’inkuba rero atangira kwiyambura ibyo yari yambaye.
Abasanzwe bamenyereye umuryango uyu mugeni avukamo, bemeza ko bi yabitewe n’umuzimu wa nyina umubyara ukunze kumwibasira igihe agerageje kuba yakundana n’umuhungu uwariwe wese ukaza kumwitambika umubuza gusangana nawe.
Mbere yuko uyu mukobwa atamarizwa n’umuzimu imbere y’imbaga y’abaje kubashigikira mu birori by’ubukwe bwabo, ngo nambere yaho yigeze gusaraho kubera umugore wigeze kumwamaganira kure ubwo yashakaga gushingiranwa n’umuhungu we,baza kumwangira kubera ko ngo uwo muhungu yari umukire.
Ikinyamakuru cyo muri Uganda Naijapals dukesha iyi nkuru,cyavuze ko icyateye uyu mugeni kwiyambura imyenda yose imbere y’abakwe ari uko umuzimu wa nyina wa muteye umubuza gusanga umusore yikundiye nyuma yaho bikaza kumurenga agatangira kwikuramo imyenda y’ubukwe yari yambaye.