AmakuruIyobokamanaPolitiki

Uganda: Ahakorerwa amasengesho havumbuwe uduhanga tw’abantu 17

Kuwa Kabiri tariki 30 Nyakanga , Polisi yo muri Uganda yatangaje ko havumbuwe igisanduku gipfundikiye, cyari kirimo uduhanga tw’abantu 17 mu gace abantu bajyaga gusengeramo.

Aya makuru yamenyekanye ku wa Mbere w’iki cyumweru, ubwo abana bari bagiye gutashya inkwi babonaga ikintu kidasanzwe gitabye mu butaka.

Ni mu mudugudu wa Kabanga hafi y’umujyi witwa Mpigi uherereye mu burengerazuba ku bilometero 40 uturutse i Kampala.

Aganira na AFP, bwana Karim Majid, umuvugizi wa polisi yemeje ibivugwa anahishura ko bakibimenya ari bo bihutiye kujya gucukura aho hantu bagasangamo amagufwa y’imitwe y’abantu 17 bitazwi uwabishe n’icyo bazize.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagerageje uko bashoboye ngo barebe niba nta bindi bihishe aho basanze icyo gisanduku gikozwe mu byuma. Gusa ngo baracyakomeje gusuzuma ngo bamenye neza imyaka, ibitsina ndetse n’igihe ba nyiri utwo duhanga biciwe.

Abaturage bo bari baguye mu kantu bacyumva iby’uduhanga tw’imitwe y’abantu 17 twataburuwe ahantu hatagatifu hasengerwaga. Ubuyobozi bwasabye aba baturage kwihangana mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwihishe inyuma y’ubugizi bwa nabi.

Polisi yavuze kandi ko uwo bakeka ko abyihishe inyuma ari uwari atunze ubwo butaka basanzemo utwo duhanga. Biravugwa ko yakwepye inzego z’iperereza ku birego ari gushinjwa by’ubwicanyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger