Uganda :Abarimu batarikingiza COVID19 bafatiwe ingamba zikomeye
Mu gihe Isi ikomeje guhangana na COVID19 kugira ngo harebwe ko abantu basubira mu buzima bari basaznwe bamenyereye mbere y’umwaduko w’iki cyorezo.
Muri Uganda naho hafashwe ingamba zitandukanye mu kongera umubare w’abakingirwa COVID19 abarimu bose muri iki gihugu basabwe kwikingiza COVID-19 cyangwa ntibazemererwe kongera gukandagira mu ishuri.
Minisiteri y’Uburezi muri Uganda imaze iminsi iri ku gitutu gikomeye aho abaturage bayisaba kongera gufungura amashuri nyuma y’uko yafunzwe ku wa 6 Kamena 2021.
Mbere y’uko aya mashuri afungura Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni yavuze ko umwarimu wese uzakoresha icyangombwa cy’impimbano kigaragaza ko yakingiwe bishobora kumuviramo kwirukanwa mukazi.
Janet Museveni atangaza ibi yakomeje avuga ko gukingira abarimu biri mu bizafasha Uganda guhashya COVID-19 ngo kuko bari mu bantu bahura n’abantu benshi biganjemo abanyeshuri nabo bashobora kwanduza abagize imiryango yabo mu gihe baba banduye.
Ibitangazamakuru bitandukanye muri Uganda bitangaza ko mu mashuri na kaminuza hazashyirwa ahantu hatangirwa serivisi zo gukingira u rwego rwo kwihutisha iki gikorwa.
Muri Uganda amashuri yafunze guhera ku wa 6 Kamena 2021, mu rwego rwo kurwanya inkubiri ya kabiri ya COVID19 muri iki gihugu.