AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Uganda: Abanyeshuri ba kaminuza ya Makerere bakubiswe n’abasirikare bamwe bajyanwa mu bitaro

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere yo mu gihugu cya Uganda barashinja ingabo z’Igihugu n’Abapolisi kwinjira mu byumba bararamo bagakubita uwo ari we wese babonye, ndetse bakangiza bimwe mu bikoresho byabo.

Amakuru avuga ko abasirikare b’igihugu cya Uganda biraye muri abo banyeshuri bakabakubita ku buryo bukomeye bamwe bakaba bajyanywe kwa muganga, hari amakuru kandi yavugaga ko umusirikare umwe yahasize ubuzima ariko igisirikare cya Uganda cyabihakanye nk’uko the Daily Monitor kibivuga.

.Judith Nalukwago yabwiye abanyamakuru ko bamwe mu banyeshuri barwariye mu Bitaro bya Kaminuza abandi bakaba bajyanywe hanze ya Kaminuza.

Yamaganye imyitwarire mibi ku banyeshuri yaranze Abapolisi n’Abasirikare, no kwinjira mu byumba by’abanyeshuri no gufunga bamwe.

Abanyeshuri barasaba ko bagenzi bababo batawe muri yombi barekurwa.

The Daily Monitor kivuga ko abanyamakuru 15 bagiye gutara inkuru muri Kaminuza ya Makerere batewe imyuka iryana mu maso abandi barakubitwa.

Abanyamakuru basabwe kuva ahari hagiye kubera ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’abayobozi ba Makerere, ndetse bategekwa gusiba amashusho n’amajwi bafashe.

Hari amakuru yakwirakwiye avuga ko hari umusirikare wishwe muri kiriya gikorwa cyo gutera abanyeshuri ba Makerere.

Igisirikare cya Uganda cyanyomoje aya makuru kivuga ko atari ukuri ari ‘fake news’.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig.Gen Richard Karemire kuri twitter yanditse ati “Ni amakuru atagira ukuri habe na gato. Nta musirikare, wakomeretse, watewe amabuye kugera apfiriye muri Makerere.”

Imyigaragambyo yatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru, nyuma y’aho Kaminuza ya Makerere izamuyeho 15% ku mafaranga yo kwiyandikisha ku banyeshuri bikazakorwa mu myaka itanu, nyuma hakazazamukaho 75%.

Ku wa kabiri na bwo imyigaragambyo yarakomeje, ndetse abanyeshuri 20 batabwa muri yombi na Polisi ifatanyije n’ingabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger