Uganda: Abakozi 77 ba Bank y’igihugu bajyanwe mu nkiko bazira kugabanya imyaka
Bank nkuru y’igihugu ya Uganda yajyanye y’ubutabera abakozi bayo 77 bakurikiranweho kugabanya imyaka yabo ku gihe cyo gufata indangamuntu kugira ngo batahya mu kiruhuko cy’izabukuru vuba.
Iki kibazo kireba abakozi 77 barimo 69 bakiri mu kazi abandi bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bavuga ko iki cyaha bagikoze mu mwaka wa 2015, ubwo muri Uganda hatangizwaga igikorwa cyo gutanga indangamuntu.
Ikinyamakuru The Citizen kivuga ko aba bakozi bose uko ari 77 imyaka batanze ngo bakorerwe indangamuntu itandukanye n’iri mu byangombwa byabo batanze ubwo basabaga akazi ari nacyo cyatumye Bank nkuru ya Uganda igeza iki kirego ku rukiko rikuru.
Abanyamategeko b’iyi Bank bavuga ko aba bakozi bose barebwa n’iki kibazo,bakuye imyaka 4 kuyo bari basanzwe bafite bagamije gutinza igihe cyo kugera mu zabukuru, kugira ngo bakomeje kubona imishahara itubutse,ubwiteganyirize ndetse n’ibindi bigenerwa abakozi.
Iki kibazo cyo kugabanya imyaka ngo by’ukuri muri Bank nkuru gusa kuko ngo Kiri no mu bandi bakozi ba Leta babarizwa mu bigo bitandukanye babikoze bagamije gukomeza gukirigira ifaranga no kwima umwanya abakiristu bato bakeneye kwinjira muri iyi mirimo.
Amategeko ya Uganda ateganya ko umukozi wa Leta agomba kujya mu kiruhuko kizabukurua afite imyaka 60,bivuze uwari umaze kuyigezaho,yagumuye afite imyaka 56 gusa.