AmakuruIkoranabuhangaPolitiki

Uganda: Abakoresha Facebook, Twitter na WhatsApp bazajya bishyura amashiringi 200 ku munsi

Inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Uganda yamaze kwemeza itegeko rica amashiringi 200 ya Uganda ku munsi, abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook na Watsapp bari muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko iri tegeko rishya rizatangira gukurikizwa guhera ku wa 01 Nyakanga 2018.

Servisi za Mobile Money na zo zizajya zisora, aho uko ubikije cyangwa ubikuje uzajya wishyura 1% by’amafaranga ubitse cyangwa ubikuye.

Ibi bije bikurikira amagambo perezida w’iki gihugu Yoweri Museveni yavuze mu kwezi gushize, aho yavuze ko izi mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu gusakaza ibihuha.

Kugeza ubu iri tegeko ryateje urujijo mu Bagande bakoresha izi mbuga nkoranyambaga, dore ko abenshi bibaza uko iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa.

Kugeza ubu bamwe mu bakozi b’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu bamaganye iri tegeko, dore ko basanga ko rizabangamira ubwisanzure bw’abazikoresha nk’uko Rosebell Kagumire umwe mu bakoresha izi mbuga yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Intumwa za rubanda eshatu zo muri iki gihugu zirimo Bobi Wine, Joshua Anywarach na Silas Aogon na zo ziri mu batishimiye iri tegeko kuko zisanga gusoresha abazikoresha ari ukubasoresha ubugira kabiri, dore ko ngo baba basoze binyuze mu mafaranga baba batanze bagura ama Unites.

Undi mudepite witwa Patrick Nsamba wo mu ishyaka riri ku butegetsi, we yavuze ko iri tegeko rizahonyoza abakene.

Ati” ku ntumwa ya rubanda byoroshye kuvuga ko ifaranga 1% ari udufaranga duke cyane, ariko urebye ku ruhande rw’abantu batinjiza n’idorali rimwe rya Amerika ku munsi, ndatekereza ko rizabavuna imigongo.”

Abakoresha Mobile Money bazajya bishyura 1% ya buri transaction.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger