AmakuruImyidagaduro

Uganda: Abahataniye umwanya wa Miss w’igihugu bakubitanye ibipfunsi mu mwiherero(Video)

Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi mu bwiza muri Uganda 2024 (Miss Uganda 2024) bafatanye mu mashati kugeza babakijije.

Aba bakobwa bamaze iminsi mu mwiherero bakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imishinga ya bo, gukorera hamwe (team work) n’ibindi benshi batunguwe no kubona amashusho ya bo barwana.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aba bakobwa bahanganye kakahava, bagafatana mu mashati kugera ubwo bakizwaga n’abari hafi aho.

Aba bakobwa barwanye mu gihe habura iminsi mike ngo hatorwe Nyampinga w’iki gihugu mu muhango utegerejwe ku wa 3 Kanama 2024 kuri Sheraton Hotel Gardens.

Umukobwa uzatorwa azaba asimbuye Hannah Karema Tumukunde unafite inkomoko mu Rwanda wari wambaye ikamba rya 2023.

https://www.instagram.com/p/C9iDwL3IIET/?igsh=MW83OTJhYW1mbG5kcg==

Twitter
WhatsApp
FbMessenger