AmakuruImyidagaduro

Uganda: Abagore b’amabuno Manini bashyizwe mu byiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo

Minisiteri y’ubukerarugendo muri Uganda, yashyize abagore bafite amabuno Manini ku rutonde rw’ibyiza nyaburanga bizajya byifashishwa mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo basura iki gihugu.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga, Godfrey Kiwanda usanzwe ari umunyamabanga wa leta ushinzwe ubukerarugendo yavuze ko hateguwe irushanwa ry’abagore bafite buriya buranga ryiswe “Miss Curvy”, mu rwego rwo guhitamo abagore b’amabuno bazatoranywamo abazahatana bwa nyuma muri Kamena uyu mwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo, Kiwanda yavuze ko Uganda isanzwe ifite abagore b’izungerezi baryoheye amaso, bityo bakaba bagomba gukoreshwa nk’iturufu yatuma ubukerarugendo bwa Uganda burushaho gutera imbere.

Mu itangizwa rya Miss Curvy ejo ku wa kabiri, wasangaga aba bakobwa bafite imiterere ikunze gukurura abagabo bazenguruka piscine ya Hotel Mestil, ari na ko bagenda bifotoza mu buryo butandukanye.

Mu busanzwe muri Uganda, ubukerarugendo buza imbere mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi ariko biturutse hanze. Nko muri 2018, ubukerarugendo bwinjirije leta ya Uganda akayabo ka miliyari imwe na miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika. ($1.4b)

Minisiteri y’ubukerarugendo muri Uganda isanga aba bagore b’amabuno hari inyongera nziza bazana ku byo Uganda yinjiza binyuze mu bukerarugendo. Abaza gusura aba bagore bakwiyongera ku basura Uganda baje kwirebera amoko y’inyamaswa n’inyoni zitandukanye zihaba, uruzi rwa Nili, ibiyaga byo hejuru y’imisozi, imisozi myiza, n’ibindi.

Irushanwa rya Miss Curvy ryitezweho guteza imbere ubukerarugendo ryemerewe kwitabirwa n’abagore bari hagati y’imyaka 18 na 35.

Byitezwe yuko aba bakobwa bazajya bakurura ba mukerarugendo ahanini binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho bazajya bashyira amafoto agaragaza uburanga bwabo, hanyuma ababakurikirana bakaba banagira irari ryo gusura igihugu cya Uganda mu rwego rwo kwirebera ibyiza nk’ibyo n’amaso yabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger