Amakuru

Uganda: Aba Bouncers barasaba leta ko yabamenya ikanabagenera akantu

Ishyirahamwe ry’abasore bazwi nk’aba Bouncers bo muri Uganda, bazwiho kurinda abanyacyubahiro batandukanye haba mu bitaramo, mu tubari dukomeye, mu tubyiniro n’ahandi barasaba leta ya Uganda kubamenya nk’abashinzwe umutekano ndetse ikanabibishyurira umushahara munini.

Ni nyuma y’uko ku munsi w’ejo Tonny Ssempijja uyobora iri shyirahamwe ayoboreye aba basore b’ibigango mu muhuro bagiranye na Minisitiri wa Kampala Beti Kamya mu rwego rwo kubafasha kubonana na Perezida Yoweri Museveni.

Aganira na Daily Monitor mbere yo guhura na Kamya mu nama yabaye mu muhezo, Ssempijja uyobora aba ba Bouncers yavuze ko bagomba kumenywa kuko iyo barinda ibikomerezwa mu duce dutandukanye tw’imyidagaduro baba bacunga umutekano w’igihugu.

Ati” Ducunga umutekano nijoro ahantu hatandukanye nko mu tubari, amahoteri ndetse n’ama restaurants, akaba ari yo mpamvu dukwiye kwemerwa tukanamenywa na Perezida Museveni. Ni muri urwo rwego akazi kacu kazamenyekanamo tukanahemberwa ibyo dukora.”

Aba Bouncers kandi ngo bifuza ko bahabwa amahugurwa y’uko bagomba gukemura ibibazo by’abantu baza aho barinda, aho basaba ko bahabwa imbunda kandi na bo bagasongongera ku nyungu nk’izo abandi bacunga umutekano babona harimo umushahara ushimishije, bijyanye n’uko ababa babahaye akazi baba babahaye udufaranga tw’intica ntikize.

Nyuma y’iyi nama, Kamya usanzwe uri Minisitiri wa Kampala yabwiye abanyamakuru ko atari azi itsinda ry’aba bantu, gusa ko yabijeje kongera guhura na bo ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’ab’inzego z’umutekano mu rwego rwo kurebera hamwe uko bateza imbere akazi kabo.

Ati” Mu by’umweru bibiri, nzabahuza n’itsinda ry’abayobozi baturutse muri guverinoma barimo n’umuyobozi wa Polisi Martin Okoth Ochola turebere hamwe uko twashyira ku murongo akazi kanyu.” Yanabijeje kandi kubakorera ubuvugizi mu rukiko rw’iby’ubumenyi mu rwego rwo kureba uko babashakira amahugurwa mu by’umutekano.

Aba ba Bouncers bashinze iri shyirahamwe rya UBAA (The Umbrella for Uganda Bouncers Association ) nyuma yo gusanga akazi kabo kadakorwa uko bikwiye kubera urupfu rw’abahanzi bane barimo na Mowzey Radio wapfuye muri Gashyantare azira inkoni yagiye akubitwa n’aba Bouncers mu tubari dutandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger