AmakuruImikino

UEFA: OMS irasaba isubikwa ry’imikino mpuzamahanga muri uyu mwaka Isi ihanganye na COVID-19

Ubwoba ni bwose mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi,nyuma y’uko Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rikangurira abateguraga amarushanwa muzampahanga y’umupira w’amaguru kuba basubika iyo mu kino kuzageza mu mpera z’umwaka utaha 2021 kubera covid-19.

Ibi OMS iravuga igamije ko habahho kurushaho gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus gikomeje kuyogoza isi muri rusange by’umwihariko ku mugabane w’iburayi aho binavugwa ko imwe mu mikino ya za shampiona na champions league yagize uruhare mu gusakara kw’iki cyorezo.

Ibi bikaba byazamuye n’ubwoba mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Iburayi bwo kuba imikino yasubikwa bityo uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ukaba imfabusa nimugihe kandi ryari riherutse gutangaza uburyo ryiteguye kuba ryasoza imikino yose vuba aha ngaha.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani La Repubblica, OMS yasabye iri subika kugira ngo bifashe mu gukurikirana no gukumira iki cyorezo.

Iri subika ariko ntirireba za shampiyona kuko zo ari amarushanwa y’imbere mu bihugu ahubwo bivuze ko imikino ya champions league ndetse na Europa league ariyo ishobora kubigenderamo bishobora kandi kugira ingaruka no kuri aya marushanwa mu mwakautaha 2020-2021 asanzwe atangira n’ubundi mu mpeshyi.

Ibi bikurikiye itangazo ryari ryasohowe na UEFA rivuga ko hari uburyo iri guteganya ko imikino yose isigaye yaba ikarangirana n’ukwa munani.

Amakipe menshi ndetse n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu binyuranye by’I Burayi yamaze gutangaza ko yasubukuye imyitozo ndetse andi akaba areba uburyo yatangira imyitozo yitegura gukomeza imikino ya shampiyona z’iwabo ariko bikaba bakomeje kwigwa ho.

Imyanzuro yose kuri ibi ndetse n’izindi ngingo bikaba bitegerejwe kutangazwa nyuma y’inama iteganyijwe guhuza abayobozi mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru iburayi (UEFA) iraba kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mata 2020.

Aya makipe niyo yakina UCL mu gihe Primier League yaba itarangiye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger