AmakuruImikino

UEFA Nations league: Cristiano Ronaldo yahetse Portugal itsinda Ubusuwisi

Cristiano Ronaldo yafashije igihugu cye cya Portugal kugera ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, nyuma yo kuyitsindira wenyine ibitego bitatu byayifashije kwitwara neza imbere y’ikipe y’Abasuwisi.

Hari mu mukino wabereye kuri Estadio de Dragao mu gihugu cya Portugal. Uyu mukino warangiye ikipe ya Portugal itsinze Abasuwisi ibitego 3-1.

Ronaldo yafunguye amazamu ku munota wa 25 w’umukino, ku mupira wa Coup-Franc yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina bikarangira uruhukiye mu rucundura.

Ikipe y’Abasuwisi yagerageje kwiharira umukino ndetse inabona uburyo bwo kwishyura iki gitego mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, gusa iminota 45 y’umukino irangira Portugal igifite igitego cyayo.

Abasuwisi bishyuye ku munota wa 58 w’umukino babifashijwemo na Ricardo Rodriguez wabatsindiye igitego kuri Penaliti. Ni penaliti yari yabanje kutavugwaho rumwe, biba ngombwa ko hiyambazwa VAR birangira yemejwe.

Cristiano Ronaldo yongeye kwigaragaza mu minota ya nyuma y’umukino atsindira Portugal ibindi bitego bibiri. Icya kabiri cye muri uyu mukino kinjiye ku munota wa 88, mbere yo kuyitsindira igitego cya gatatu ku munota wa 90.

Hat-trick Ronaldo yatsinze nimugoroba yabaye iya 53 atsinze mu mateka ye, ndetse ikaba yanabaye iya 10 amaze gutsinda ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Portugal.

Portugal izongera kumanuka mu kibuga ku cyumweru, ihurira ku mukino wa nyuma uzayihuza n’ikipe irokoka hagati y’Abaholandi n’Abongereza bakina kuri uyu wa kane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger