UEFA CL: FC Barcelona yarokotse Slavia Praha, Liverpool inyagira Genk
Imikino ya gatatu y’amatsinda ya UEFA Champions league yakinwe mu ijoro ryakeye, yasize FC Barcelona itsindiye Slavia Praha muri Repubulika ya Tcheque ibitego 2-1, mu gihe Liverpool yanyagiye Genk ibitego 4-1.
Ibitego bya Lionel Messi na Luis Suarez ni byo byafashije ikipe ya FC Barcelona kwigobotora Slavia Praha yayirushaga mu buryo bugaragara.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye FC Barcelona iri imbere n’igitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Lionel Messi ku munota wa gatatu w’umukino. Ikipe ya Slavia Praha yagiye ibona uburyo bwabazwe bwo kwishyura iki gitego, gusa Barcelona igatabarwa n’umuzamu Marc Andre-Ter Stegen.
Iki gitego Messi yatsinze cyatumye aba umukinnyi wa mbere mu mateka ya UEFA Champions league ubashije gutsinda igitego mu myaka 15 yikurikiranya.
Iminota ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino na yo yaranzwe no kwataka cyane ku ruhande rw’ikipe ya Slavia Praha, yarindiraga izamu ryayo rimwe yemwe ikanatakira rimwe.
Iyi kipe yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 50 ibifashijwemo na Jan Boril, mbere y’uko Barcelona ibona igitego cya kabiri ku munota wa 57 ibifashijwemo na Peter Olayinka witsinze, ariko nanone ku kazi gakomeye kari gakozwe na Lionel Messi cyo kimwe na Luis Suarez.
Iminota ya nyuma y’uyu mukino yaranzwe n’igitutu gikomeye Slavia Praha yashyize kuri FC Barcelona, gusa uburyo butabarika iyi kipe yagiye ibona ntiyagira amahirwe yo kububyazamo igitego.
Gutsinda uyu mukino byatumye FC Barcelona iyobora itsinda F n’amanota arindwi, mu gihe Inter yahise inganya na Dortmund amanota ane nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0.
Iyindi mikino yabaye:
Leipzig 2-1 Zenit
Salzburg 2-3 Napoli
Benfica 2-1 Lyon
Ajax 0-1 Chelsea
Genk 1-4 Liverpool
Lille 1-1 Valencia.