AmakuruImikino

UEFA Champions league: Real Madrid yandagarijwe na CSKA Moscow i Santiago Bernabeu

Ikipe ya Real Madrid ikoze ibyo abenshi batatekerezaga yandagarizwa ku kibuga cyayo na CSKA Moscow yo mu gihugu cy’Uburusiya. Hari mu mukino wa UEFA Champions league urangiye CSKA itsinze 3-0.

Ni umukino iyi kipe y’ubwami bw’I Madrid yaje gukina yizeye kuzazamuka iyoboye itsinda G, dore ko n’ubwo AS Roma yaringutsinda Viktoria Plzen bitari kuyihesha gufata umwanya wa mbere. Gutsinda kwa Roma byari kuyihesha kugira amanota 12 yagombaga kuba inganya na   Real Madrid, gusa bagatandukanwa n’uko Real Madrid yatsinze Roma mu mikino ibiri y’itsinda yabahuje.

Iyi Roma nay o ntibyanayigendekeye neza kuko yatsinzwe na Viktoria Plzen ibitego 2-1.

CSKA Moscow yaje muri Espagne nta mahirwe yo gutsinda ihabwa yafunguye amazamu ku munota wa 37 ibifashijwemo na Fedor Chalov.

Iyi kipe y’I Moscow yateretsemo igitego cya kabiri ku munota wa 43 ibifashijwemo na
Georgiy Shchennikov mbere y’uko Umunya-Iceland Arnór Sigurdsson asoza akazi ku munota wa 73 w’umukino.

Real Madrid na AS Roma zazamutse mu tsinda G cyo kimwe n’andi makipe yose yamaze kugera muri 1/8 cy’irangiza azamenya uko azahura ku wa mbere w’icyumweru gitaha. Ni muri Tombola ya 1/8 cy’irangiza izabera ku kicaro cya UEFA giherereye i Nyon mu Busuwisi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger