AmakuruImikino

UECL: Real Madrid usibye kuba yatwaye igikombe yanagitwaranye agahigo

Ikipe ya Real Madrid yegukanye Champions League ya 15 nyuma yo gutsinda Borussia Dortmund ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Wembley Stadium.

Muri uyu mukino Dortmund yabonye amahirwe menshiakomeye mu gice cya mbere ikayatera inyoni,Real Madrid yabyaje umusaruro amahirwe make yabonye biyihesha kwegukana iki gikombe baftanye isano.

Borussia Dortmund yabonye amahirwe atangaje ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 25 ubwo Karim Adeyemi wayo yasigaranaga n’umunyezamu Courtois aramucenga asigara areba izamu ryambaye ubusa ananirwa gutsinda.

Bidatinze,rutahizamu wa Dortmund,Niclas Fullkrug yahawe umupira mwiza aroba umunyezamu Courtois ariko umupira ugonga igiti cy’izamu uvamo.

Uyu Niclas Fullkrug kandi yongeye guhabwa undi mupira mwiza ari imbere y’izamu awutera umutwe Courtois awukuramo.

Igice cya mbere cyashobora kurangira Dortmund ifite ibitego 3-0 ariko uburangare bwayo bwatumye kirangira ari 0-0.

Dortmund yateye inshuro 2 mu izamu rya Courtois muri iki gice ariko Real Madrid nta na rimwe yabikoze.

Mu gice cya kabiri nkuko byari byitezwe,Real Madrid yaje iri hejuru byatumye ibona amahirwe akomeye arimo ishoti rya Kroos ryakuwemo n’umunyezamu,ateye coup franc.

Iri ryabanjirijwe n’umutwe watewe na Carvajal umunyezamu Kobel wa BVB aratabara.

Jude Bellingham yahawe umupira mwiza na Vinicius ariko ntiyabasha kuwutera n’umutwe asigaranye n’umunyezamu Kobel.

Bidatinze ku munota wa 74,Dani Carvajal yafunguye amazamu ku ruhande rwa Real Madrid n’umutwe,ku mupira wari uvuye kuri koloneri ya Kroos.

Nyuma y’iki gitego,Jude Bellingham yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda,ubwo yahabwaga umupira mwiza na Camavinga,asigara areba izamu,awuteye myugariro wa Dortmund akiza izamu.

Ku munota wa 83,Vinicius Jr yatsinze igitego cya kabiri cya Real Madrid ku mupira mwiza yahawe na Jude Bellingham.

Fullkrug yatsindiye igitego BVB mu minota ya nyuma y’umukino,umusifuzi yemeza ko yaririye.

Umukino warangiye ari ibitego 2-0 bya Real Madrid.

Real Madrid yatwaye igikombe cya 15, icya 9 mu mikino ya nyuma icyenda iheruka gukina.

Ikipe ya Real Madrid yakinnye umukino wa nyuma wa 18 ya champions league yatsizemo 15.

Abakinnyi nka Toni Kroos, Carvajal, Modric na Nacho batwaye igikombe cya gatandatu cya champions League.

Umutoza Carlo Ancelotti yatwaye igikombe cya gatanu cya champions League nk’umutoza mu gihe agikina yatwaye bibiri.

Borussia Dortmund ntihirwa na stade ya Wembley.Mu mwaka wa 2013 yahatsindiwe ibitego 2-1 na Bayern Munich ku mukino wa nyuma nabwo wa Champions League.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger