AmakuruImyidagaduro

Udushya twaranze Omah Lay ku nshuro ya mbere yari ageze i Kigali

Umunya-Nigeria Stanley Omah Didia umaze kwamamara mu muziki nka Omah Lay yaririmbiye i Kigali mu gitaramo cy’amateka yahurijwemo n’abahanzi bo mu kiragano gishya cy’abari ku ruhembe rw’abahetse umuziki w’u Rwanda.

Omah Lay waririmbye iminota 40 yahaye abitabiriye igitaramo ibyishimo ariko ava ku rubyiniro akigaragarizwa urukundo na benshi mu bitabiriye iki gitaramo.

Uyu musore uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria no muri Afurika yahuriye mu gitaramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Ish Kevin, Bushali, Davis D, Juno Kizigenza, Platini na Ariel Wayz.

Uyu muhanzi ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege, hari abakobwa bari bateguwe kumuha indabo bamwakira nk’uko bisanzwe bikorerwa n’ibindi byamamare ariko siko byagenze kuko yarinze yinjira mu modoka atazivashe bazisubizayo.

Ku isaha ya saa ine zuzuye Umuhanzi wari utegerejwe na benshi, Omah Lay ni bwo Omah Lay yahamagawe ku rubyiniro.

Yabanjirijwe na DJ we wabanje gusaba abafana bose guhaguruka no gushyira amaboko yabo hejuru.

Mu ijambo rya mbere akigera ku rubyiniro, Omah Lay, yabajije Abanya-Kigali uko bameze.

Yakiranywe ibyishimo byinshi ndetse abakobwa b’i Kigali bo bavuzaga induru yo kumwereka ko bishimiye kumubona ataramira imbere yabo.

Uyu muhanzi wari wamaze kwishimira ikaze yahawe muri Kigali Arena, yakuyemo ikoti yageze ku rubyiniro yambaye arijugunya mu bafana.

Buri kanya mbere yo kuririmba yasabaga abafana be “kuvuza induru.’’

Ku isaha ya saa ine n’iminota 35 Omah Lay ubwo yari amaze iminota 35 ku rubyiniro, yahamagaye inkumi ebyiri atangira kuzibyinisha, bafatanya gukaraga umubyimba.

Yahisemo inkumi ebyiri gusa mu bihumbi by’ibizungerezi byari bimushagaye .

Byamugoye guhitamo abakobwa azamura mu nkumi z’uburanga zitabarika zari zitabiriye iki gitaramo.

Cyakora yageze aho afata icyemezo, maze ahera mu ruhande rw’ibumoso ahamagara umukobwa uri mu bari bazanye na Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie muri iki gitaramo, ndetse bakaba basaga n’abegeranye bahagaze ahantu hamwe. 

Uyu muhanzi yabyinanye n’izi nkumi z’i Kigali ari kuririmba indirimbo ye “Understand”.

Yayisoje agira ati “Kigali ndabakunda cyane, nzagaruka.’’

Umuhanzi Omah Lay yasoreje ku ndirimbo ye “Godly” yaririmbwe cyane n’abafana b’umuziki muri Kigali Arena.

Uyu musore yasoje kuririmba ahita asezera abakunzi be ariko ubona ko bari bakimufitiye urukundo, banifuza gukomeza gutaramana.

Omah Lay yagize ati “Ndabakunda, nzagaruka.’’

Omah Lay watangiye umuziki ari umuraperi witwa Lil King, yaje kuvamo umuririmbyi w’icyamamare, ku myaka ye 24 ubu ni umwe mu bakomeye ku Mugabane wa Afurika.

Yatangiye kumenyekana muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa ‘You’. Nyuma akora izindi zirimo ‘Lo Lo’, ‘Damn’, ‘Godly’, ‘Infinity’ yakoranye na Olamide, ‘Forever’ yakoranye na Gyakie, ‘Ye ye ye’, ‘Do not disturb’ na ‘Bad influence;’ ubu agezweho mu yitwa ‘Understand’.

Omahlay yaje mu Rwanda amaze gushyira ahagaraga indirimbo nshya yise ‘Free my mind’.

Omahlay yishimiye gutaramira I Kigali ku nshuro ye ya mbere Abakobwa Omahlay yahamagaye ku rubyiniro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger