Udushya twaranze igitaramo cya #ChoplifeKigali cyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye muri Africa birimo Tekno……
Mu ijoro ryo kuwa 25 Kamena 2022 nibwo igitaramo cya “Chop life Kigali” cyabaye kiyobowe n’umunya Nigeria Dj Neptune, kigataramwamo n’abanya Nigeria Tekno Miles na Fave, umunya Kenya Khaligraph Jones, umunya Africa y’epfo Nasty C, abahanzi nyarwanda Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Okkama, Chriss Eazy, Afrique, aba Djs barimo Dj Ira na Dj Toxxky. The Choice Live yakusanyije ibidasanzwe byaranze iki gitaramo.
Iki gitaramo cyateguwe na Vist Rwanda ku bufaranye na sosiyete Empawa Africa ya Mr Eazi wo muri Nigeria.
Dore udushya twaranze iki gitaramo.
Abahanzi bashya bakiriwe neza.
Abahanzi bashya barimo Chriss Eazy, Okkama, Afrique na Fave wo muri Nigeria, beretswe urukundo n’abari muri BK Arena ndetse biragaragara ko ikizere ari cyose ku muziki wa Africa.
Chriss Eazy niwe wabimburiye abandi arizirindwa biratinda binyuze mu ndirimbo ze “Amashu, Inana na Fasta”. Yakurikiwe na Okkama waririmbye “Puculi” iherutse kuzuza miliyoni eshatu kuri YouTube, Iyallah na No ikunzwe cyane.
Afrique nawe yeretse urukundo mu ndirimbo ze zirimo “Rompe’ na Agatunda. Yakurikiwe na Fave wo muri Nigeria ariko nawe ukiri muto mu muziki. Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo zirimo “Mr Man”, “Beautiful’’ na “My baby.” Zose yafatanyaga n’abakunzi b’umuziki.
Umuhanzi Bushali yerekanye ko azwi n’inkuta za BK Arena.
Umuraperi wari wambaye nk’abami bo ha mbere, afite ikamba yerekana ko ariwe uyoboye bagenzi be mu njyana ya Hip Hop. Yinjiriye mu ndirimbo “Nakumena Amaso” yakoranye na K1vumbi K1ng akurikizaho “Kamwe” yakoranye n’abandi bahanzi n’izindi yeretswe urukundo rudasanzwe asubiramo ibyo yari yakoreye muri iyi nyubaki mu mwaka wa 2020 mu gitaramo yahuriyemo na The Ben cya “EAP”.
Juno Kizigenza yatunguranye.
Umuhanzi Juno Kizigenza utari mu bahanzi bategabyijwe, yinjiye ku rubyiniro ubwo mugenzi we Bushali yari ageze ku ndirimbo “Kurura” bakoranye maze bombi bayiririmbana n’abafana ijambo ku rindi.
Kenny Sol yakoze amateka.
Umuhanzi Kenny Sol abenshi batashye bavuga ko ariwe muhanzi w’icyumweru mu bahanzi nyarwanda by’umwihariko ubwo yaririmbaga indirimbo ye “Haso” byatumye abanyacyubahiro barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yahagurutse agacinya akadiho.
Ladipoe yagiye ku gitaramo atari ateganyijwe.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Ladipo Eso wamenyekanye nka LadiPoe yatunguranye mu gitaramo I Kigakli. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zirimo “Overdose” yahuriyemo n’abandi bahanzi babana muri Mavin Records ya Don Jazzy barimo Mavins, Crayon, Ayra Starr, Magixx na Boy Spyce “Know You” yakoranye na Simi “Feeling” yakoranye na Buju n’izindi.
Ubwo yari arimo kuririmba yageze aho abwira abari bitabiriye iki gitaramo ko aheruka gushyira hanze indirimbo agiye kubasaba kuyiririmbana, iyi ndirimbo yavugaga ni “Big Energy” aheruka gushyira hanze. Yatunguwe no kubona abafana baririmbana nawe nkaho imaze umwaka isohotse.
Dj Neptune wo muri Nigeria yacuranze indirimbo nyarwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu abantu batunguwe no kubona Dj Neptune wari iyoboye igitaramo acuranga indirimbo nyarwanda ndetse zikunzwe mu gihe Abenshi batekerezaga ko atanazizi.
Dj Neptune zimwe mu ndirimbo nyarwanda yacuranze harimo “Amashu” ya Chris Eazy, “Ndarura” ya Juno Kizigenza na “Mali” ya Confy kandi zose zishimiwe.
Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro arusangaho inshuti ye Khaligraph Jones.
Bruce Melodie yageze ku rubyiniro ahasanga mugenzi we Khaligraph Jones baririmbana indirimbo bise “Sawa Sawa”.
Bruce Melodie yishimiwe bitandukanye n’uko ubushize byagenze.
Binyuze mu ndirimbo ze zirimo “Kungola” yakoranye na Sunny, “Saa Moya”, “Katapila”, “Bado”, “Henzapu” n’izindi. Uyu muhanzi yanyeganyeje Bk Arena kuko kuva ku ndirimbo ye ya mbere kugeza kuyo yasorejeho, imbaraga zari zose.
Abenshi ntibatinya kuvuga ko yashimishije abantu kuruta uko yabikoze mu gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki [10 years of Bruce Melodie] nacyo cyabereye muri BK Arena.
Khaligraph Jones yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 32 ku rubyiniro.
Uyu muhanzi yaje mu Rwanda afite imyaka 31 ariko akaza kugirango isabukuru y’amavuko ari mu Rwanda, ubwo yari ku rubyiniro amaze gushimisha abitabiriye iki gitaramo yasoje aririmba indirimbo ye yo kuramya no guhimbaza Imana ifite amagambo agira ati”Moyo wangu sifu Mungu daima”, bisobanuye ngo “Umutima wanjye uhore ushima Imana.’’
Aha ni naho yahishyuye ko uyu munsi aribwo yavutse maze abantu bamwifuriza isabukuru.
Khaligraph Jones yashimiwe cyane mu ndirimbo zirimo”Yego”na“Sawa Sawa” yakoranye na Bruce Melodie.
Abahanzi beretswe urukundo cyane.
Tekno abifashijwemo n’indirimbo nka “Buga” yakoranye na Kizz Daniel yeretswe urukundo biratinda, Kenny Sol abifashijwemo na “Haso” yahagurukije abana n’abakecuru.
Kugasima ya Bushali ntizigera isaza kuko ihora imwibutsa ko inkuta enye za BK Arena, Chriss Eazy “Inana” imaze kuba icyorezo mu bantu, Bruce Melodie indirimbo ze nyinshi ziba zingana arishimirwa bigatinda.
Umunya South Africa Nasty C azi gutwara neza abafana, abifashijwemo n’indirimbo zitandukanye nka “Said” yakoranye na Runtown , Particula” yahuriyemo n’abarimo Major Lazer, DJ Maphorisa, Ice Prince, Patoranking na Jidenna yagaragaje ubuhanga kuri stage.
Ariel Wayz yongeye kwerekwa urukundo mu ndirimbo nshya yise “Good Luck”.
Ni igitaramo cyahiriye buri muhanzi wabashije kugera ku rubyiniro yaba yari ateganyijwe cyangwa yatunguranye.
Ni igitaramo cyabaye cyiza kuba Dj barimo Dj Ira, Toxxyk, Dj Neptune wacishagamo akanaririmba indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye n’abandi.
Ref’Thechoicelive