AmakuruImikino

UCL: Real Madrid yananiwe gutsindira Club Brugge imbere y’abafana bayo

Ikipe ya Real Madrid yananiwe gutsindira Club Brugge yo mu Bubiligi ku kibuga cyayo cya Santiago Bernabeu, ihanganyiriza na yo ibitego 2-2.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri w’itsinda A, mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, UEFA Champions league.

Ni umukino Real Madrid yagombaga gutsinda, nyuma yo gusebera i Paris mu byumweru bibiri bishize ihatsindirwa na PSG ibitego 3-0.

Club Brugge yatunguranye mu gice cya mbere cy’umukino, ikirangiza iri imbere n’ibitego 2-0 bwa Real Madrid. Ni ibitego byombi byatsinzwe na Emmanuel Bonaventure. Icya mbere yagitsinze ku munota wa 09 ku burangare bukomeye bwa Thibaut Courtois, icya kabiri agitsinda ku wa 39 na bwo ku makosa ya ba myugariro ba Rel Madrid.

Byabaye ngombwa ko umutoza Zinedine Zidane akora impinduka zihuse igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, aha umwanya Alphonse Areola na Marcelo, asimbuza Nacho Fernandes na Thibaut Courtois.

Izi mpinduka zafashije Real Madrid kwiharira hafi igice cya kabiri cy’umukino, birangira inashoboye kwishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino.

Sergio Ramos yishyuye igitego cya mbere ku munota wa 55, ku mupira yari aterekewe ku mutwe na Karim Benzema, mbere y’uko Casemiro yishyura igitego cya kabiri ku munota wa 85. Ni ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc yari itewe na Toni Kroos.

Club Brugge yarangije uyu mukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga bonyine, kuko Ruud Vormer usanzwe ari kapiteni wayo yaje gusohorwa mu kibuga nyuma yo kwerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger