UCL: Manchester United yisanze mu tsinda rimwe na Juventus ya Christiano Ronaldo
Tombola y’uko amakipe agomba guhura mu mikino y’amatsinda ya UEFA Champions league isize ikipe ya Manchester United yisanze mu tsinda rimwe na Juventus ya Christiano Ronaldo, mu gihe Liverpool yisanze hamwe na Paris Saint Germain.
Ni tombola yaberaga i Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa.
Iyi tombola isize amakipe nka Manchester City yisanze mu tsinda ryoroshye, mu gihe mukeba wayo Manchester United yisanze mu tsinda ry’urupfu.
Uko amatsinda ateye:
Itsinda A: Atletico(Espagne), Dortimund yo mu Budage, AS Monaco yo mu Bufaransa na Club Brugge yo mu Bubiligi.
Itsinda B: FC Barcelona yo muri Espagne, Tottenham Hot Spur yo mu Bwongereza, PSV Eindoven yo mu Buholandi na Inter Milan yo mu Butariyani.
Itsinda C: PSG yo mu Bufaransa, Napoli yo mu Butariyani, Liverpool yo mu Bwongereza na Crvena zvezda yo muri Serbia.
Itsinda D: Locomotiv Moscow yo mu Burusiya, FC Porto yo muri Portugal, Shalke 04 yo mu Budage na Galatasalay yo muri Turkiya.
Itsinda E: Bayern Munich yo mu Budage, Benfica Lisbone yo muri Portugal, Ajax yo mu Buholandi na AEK Anthens yo mu Bugiliki.
Itsinda F: Manchester City yo mu Bwongereza, Shaktar doneskhi yo muri Ukraine, Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa, na Hoffeneim yo mu Budage.
Itsinda G: Real Madrid yo muri Espagne, AS Rome yo mu Butariyani, CSKA Moscouva yo mu Burusiya na Viktoria Plzen yo muri Repubulika ya Cech.
Itsinda H: Juventus yo mu Butariyani, Manchester United yo mu Bwongereza, Valencia yo muri Espagne na Young Boys yo mu Busuwisi.
Uyu muhango kandi wanagaragayemo guhemba abakinnyi b’umwaka barimo Keylor Navas wa Real Madrid wahembwe nk’umuzamu mwiza, Sergio Ramos wahembwe nk’umukinnyi w’inyuma mwiza, Luka Modric wahembwe nk’uwo hagati mu kibuga mwiza(ndetse n’umukinnyi w’umwaka i Burayi) na Christiano Ronaldo watowe nk’umwataka w’umwaka, n’ubwo atari yitabiriye uyu muhango.
Imikino ibanza y’amatsinda iteganyijwe gutangira hagati ya Tariki 18 na 19 Nzeri uyu mwaka.