AmakuruPolitiki

Ubwongereza bwongerewe iminsi yo kuba bwavuye muri EU

Kuri uyu wa mbere nibwo umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi (EU) wemereye Ubwongereza ko kugeza taliki 31 Mutarama 2020 aricyo gihe ntarengwa cyo kuba bwavuye muri uyu muryango.

Nk’uko Donald Tusk, umuyobozi mukuru wa EU yanditse kuri Twitter, uyu muryango (E wemereye Ubwongereza ko bwazawuvamo mbere y’iki gihe ntarengwa nyuma y’uko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson asabye ko Ubwongereza bwakongererwa iminsi yo kuvamo mu gihe byari biteganyijwe ko bwagombaga kuvamo ku mugaragaro kuwa kane w’iki cyumweru dusoje.

Hagiye habaho kutumvikana mu Bwongereza hagati y’ inteko ishinga amategeko na guverinoma mu gufata umwanzuro niba iki gihugu kigomba kuva muri uyu muryango habayeho ubwumvikane hagati yabwo nawo n’ amasezerano y’imikoranire cyangwa kikavamo hatabayeho amasezerano ku mpande zombi.

Ku italiki ya 24 Ukwakira nibwo Ubwongereza bwagomba kuva muri uyu muryango, minisitiri w’intebe Boris Johnson wabyifuzaga bimusaba  gusaba iyi nyongera abihatiwe n’itegeko ry’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Kwongerera igihe Ubwongereza ngo bwumvikane bibaye mu gihe inteko ishinga amategeko muri iki gihugu yitegura gutora ku mushinga wa Boris Johnson w’uko habaho amatora rusange kuri iyi ngingo yakunze kutavugwaho rumwe n’abagize guverinoma.

Ikitumvikanwaho ni uburyo Ubwongereza buva ku masezerano y’isoko rusange no guhuza za gasutamo (customs unions) cyangwa kuva muri uyu muryango ariko bukaguma kuri amwe muri ayo masezerano.

Umushinga w’ubwumvikane wa ba ambasaderi 27 b’ibihugu byo muri EU nk’uko watangajwe  na BBC uvuga ko batazongera kuganira ku bijyanye n’amasezerano Ubwongereza bushaka kuvana muri EU. Mu gihe Boris Johnson yakunze gusubiramo kenshi ko Ubwongereza “nta kabuza” bugomba kuva muri EU tariki 31 z’uku kwezi, ariko itegeko ry’inteko ryahagaritse icyifuzo cye.

Mu matora rusange mu 2017, Abongereza batoye bemera ko igihugu cyabo kiva mu muryango w’ubumwe bw’uburayi, ariko kugeza na n’ubu umushinga abaturage batoreye ntiwari washyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’umuryango EU atangaza ko Brexit y’Ubwongereza izaba yemewe mbere ya 31/01/2020
Twitter
WhatsApp
FbMessenger