Ubwongereza bwabonye Minisitiri w’intebe mushya usimbura Theresa May weguye
Boris Johnson ni we ugomba gusimbura Madamu Theresa May nka Minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza, nyuma yo gutorerwa kuyobora ishyaka ry’aba-Conservateurs.
Kuri uyu wa kabiri ni bwo Boris Jonson wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’Amahanga mu Bwongereza yatorewe kuyobora aba-Conservateurs, ahigitse Jeremy Hunt bari bahanganye. Bwana Johnson yatowe ku majwi 92, 153 na ho mugenzi we Hunt atorwa ku majwi 46,656.
Biteganyijwe ko Boris Johnson wanabaye umuyobozi w’Umujyi wa Londres asimbura Theresa May ku mwanya wa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza kuri uyu wa gatatu.
Madamu Theresa May abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Boris Johnson ku bwo gutsinda amatora, anamwizeza ubufatanye kugira ngo bazabashe kugera ku ntego yo gukura Ubwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi Abongereza bose bifuza.
Boris Johnson akimara gutorwa, yijeje Abongereza ko nta gihindutse igihugu cyabo kizaba cyavuye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bitarenze ku wa 31 Nyakanga.