Ubwongereza bugiye kongerera u Rwanda miliyari 23 Frws
Ubwongereza bwashimangiye ko budateze guhagarika amasezerano bwagiranye n’u Rwanda yemeza ko bugiye kongerera u Rwanda miliyari zisaga 23 Frw agamije ku kwita ku bimukira n’abasaba ubuhungiro ndetse no guharanira iterambere.
Tariki ya 15 Ugushyingo 2023, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyemezo cyo guhagarika ibyo kohereza mu Rwanda abimukira, ruvuga ko bitemewe n’amategeko.
Havuzwe ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye bityo kidakwiriye kwakira abo bimukira n’abasaba ubuhungiro ibyo Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure.
Guverinoma y’u Bwongereza yemeza ko ikomeje kureba uko yasigasira ubwo bufatanye kugira ngo haboneke umuti urambye w’abinjira muri icyo gihugu mu nzira za magendu n’izindi zinyuranije n’amategeko.
Ubwongereza buvuga ko uretse no gushyira imbaraga muri aya masezerano yagiranye n’u Rwanda hari n’izindi gahunda ziri gukorwaho zirimo gukorana n’ibihugu abo bimukira baturukamo bagasubizwayo.
Ni gahunda zirimo kumvikana n’u Bufaransa [English Channel iri hagati y’ibihugu byombi], ndetse ngo biri gutanga umusaruro.
Ku wa 03 Ukuboza 2023, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak yemeje ko Ubutegetsi bw’Ubwongereza bwiteguye kongerera u Rwanda miliyoni 15 z’Amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyari 23 y’u Rwanda.
Ubwongereza buvuga ko ari mu rwego rwo gusahaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira binjira muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Rishi Sunak yabwiye Ikinyamakuru The Times ko ayo mafaranga ajyanye no kwishyura ibisabwa kugira ngo hanozwe ndetse hanagurwe uburyo bwo kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda.
Ku wa 14 Mata 2022, ni bwo u Rwanda n’Ubwongereza bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka hamwe n’iterambere ry’ubukungu. ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.
Byari biteganyijwe ko ku nshuro ya mbere u Rwanda rwagombaga guhabwa miliyoni 140 z’Amapawundi (140£) yo gufasha no kwitegura abimukira bazahagera mbere.
Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120 z’Amapawundi (120£) azagirira akamaro abo bimukira n’Abanyarwanda.
Abimukira bazakirwa mu Rwanda, ntibazatuzwa mu nkambi z’impunzi ahubwo ko bazashyirwa ahantu babana n’abanyarwanda, kandi u Bwongereza bwatanze amafaranga azafasha mu kubishyira mu bikorwa.
Aba bimukira bazahabwa ubushobozi bubafasha kuba bakwitunga, bajye mu mashuri ku buryo babona ubumenyi no gutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu.
Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru Minisitiri w’Ubutegetsi w’Ubwongereza James Caleverly agirira uruzinduko mu Rwanda.
Ni uruzinduko rugamije kurushaho gusesengura uko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa kuko ari amahirwe Ubwongereza bubona nk’igisubizo gica intege abimukira bikinga mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bitemewe n’amategeko.
Imibare ya Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza igaragaza ko abimukira binjiye mu buryo bunyuranye n’amategeko kugeza mu Ukwakira 2023 ari 26.605 mu gihe kugeza mu Ukwakira 2022 bari 39.883.
Iyi mibare igaragaza igabanuka rya 33%, ku buryo uyu mwaka ushobora kurangira harabayeho impinduka kubera ko abantu badasiba gushaka uburyo binjira muri iki gihugu.