Utuntu Nutundi

Ubwoko bw’amabuno y’abakobwa n’uko wayamenya

Amabuno y’abagore n’abakobwa aratandukanye. Niba waritegereje amabuno menshi yabo ngirango warabyiboneye ko adateye kimwe. Kumenya ubwoko bw’amabuno ufite bifite akamaro kanini kuko hari ubwo waba utayishimiye. Kumenya aho uhagaze ubu ndetse no kubasha kuhagereranya naho ushaka kwerekeza bifite akamaro kanini cyane mu kwiha intego. Ibi rero ntibinatandukanye ku bashaka guhindura imiterere n’ubunini bw’amabuno yabo.

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru yagarukaga kuri Siporo wakora ikongera ubunini bw’amabuno icyakora nanone twifuje kubagezaho ubwoko bw’amabuno y’abakobwa cyane ko muri iy’iminsi usigaye ubona hari abifuza kugira amabuno manini n’ubwo hari n’abifuza kugira amabuno mato.

Imiterere y’amagufa yawe agena imiterere y’ibice byinshi by’umubiri. Nkuko urubuga Rwacosmopolitan.com rwandika ku buzima bw’imyororokere rukomeza rubivuga, Imikaya (muscles) n’ibinure (fat) nabyo kandi bigira uruhare runini cyane mu kugena uburyo umubiri wawe uteye. Imiterere y’amabuno rero akenshi igenwa n’imiterere y’amagufa yo mu rukenyerero ndetse ni uko ibinure byikwirakwiza mu mubiri.

 Hari ubwoko bw’amabuno butandukanye ku bagore , muri ayo harimo afite imiterere ya kare “H”, afite imiterere y’uruziga (Round) “C” cyangwa “O”, afite imiterere y’umutima (Heart) “A” n’afite imiterere ya mpandeshatu (Inverted) “V”.
Hari uburyo wowe mukobwa cyangwa se mugore wamenya ubwoko ufite, ukoresheje amafoto ari hasi , ushobora kuba wamenya ubwoko bw’amabuno ufite ugerageza kureba ubusa n’ayawe. Ntibigutere impungenge niba ubona nta na bumwe busa n’ayawe. Nubwo abantu benshi bafite bumwe muri buriya bwoko bune ariko hari abandi bafite amabuno ateye ku buryo bwihariye tutarandora hano.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger