AmakuruImikino

Ubwoba bwari bwose ku bafana ubwo habaga kurasana hanze ya Stade

Muri Leta z’unze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Washington habereye kurasana hanze ya Stade yitwa National Park ubwo haberaga umukino wa Baseball maze abafana barakangarana cyane.

Iri sanganya ryabaye ku munsi wejo hashize kuwa gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, ubwo mu mujyi wa Washington haberaga umukino wa Baseball wahuzaga amakipe abiri ariyo iyitwa Washington Nationals ndetse n’ikipe yitwa San Diego Padres umukino ukaba waraberaga kuri Stade yitwa National Park.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika byagiye bibyandika, ngo ubwo umukino wajyaga mbere hanze ya Stade hatangiye kumvikana urusaku rw’amasasu abantu barimo kurasana maze abafana bari muri Stade ya National Park ubwoba burabataha batangira gukangarana abandi batangira gushakisha aho banyura kugirango bahunge kuko batinyaga kuba baraswa.

Amafoto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yerekanye abana benshi cyane burira hejuru bashaka uko bakiza amagara yabo abandi nabo batangira kujya munsi y’intebe batinya ko ibyo bumvaga biturika byabageraho ndetse abandi bafana benshi birukankiye mu kibuga bashakisha inzara y’abasohora muri Stade ya Nationals Park.

Polisi ikorera mu mujyi wa Washington ikaba yatangaje ko mu irasana ryabereye hanze ya Stade ya Nationals Park, abantu bagera kuri babiri aribo baburiye ubuzima muri icyo gikorwa kibi ndetse abandi bibiri nabo bakaba bakomeretse bikabije bitewe n’amasasu barashwe.

Ubwo abafana benshi bari bafite bwoba bwinshi ndetse bayobewe n’ibirimo kuba, byatwaye iminota irenga itanu kugirango umutuzo wongere kugaruka muri Stade ya Nationals Park kuko abafana bamwe n’abamwe bari batangiye gukuruza inda hasi bashaka uko bakiza amagara yabo, umukino waberaga muri iyi Stade ukaba wahise wimurwa ukaza gukinwa uyu munsi tariki ya 18 Nyakanga 2021.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger