Ubwo yasuraga urwibutso rwa Gisozi , Perezida el-Sisi yatanze ubutumwa bw’ihumure n’amahoro
Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi yatanze ubutumwa bw’ihumure n’amahoro mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ruri ku Gisozi.
Yari aherekejwe n’intumwa iyoboye uru ruzinduko rw’iminsi ibiri ajemo ndetse anaherekejwe na Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda Uwacu Julienne, Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni n’Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside.
Yabanje gushyira indabo no guha icyubahiro imibiri ishyinguye kuri uru rwibutso mbere yo gutambagizwa mu nzu igaragaza muri rusange amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu ijambo yavugiye kuri uru rwibutso yavuze ko hakwiye kwimakazwa umuco n’amahoro kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Muriri jambo byagaragaraga ko yijimye mu maso kubera umubabaro yatewe n’amateka mabi yaranze u Rwanda mu 1994 , yatambagijwe uru rwibutso ndetse agera no mu nzu irimo ibyaranze amateka yo mu Rwanda muri Jenoside.
Mu butumwa yasize mu gitabo cyandikwamo n’abashyitsi basuye uru rwibutso yagarutse cyane ku kwimakaza amahoro no kwishyira ukizana bya buri wese.
Ati”Uyu munsi dufite agahinda kenshi twibuka intwari n’inzirakarengane ziri aha. Turashimangira ko ubuzima bwa muntu ari butagatifu budakwiye guhutazwa,
Ni ngombwa ko abantu bose babana mu mahoro , ubumwe , ubufatanye n’ubwisanzure maze tukimakaza ibiganiro by’amahoro mu ngeri zose z’abatuye Isi. Twizeye ko ibikorwa by’ubugome nk’ibi bigayitse bitazongera kubaho ukundi , maze amahoro akaganza mu mpande zose z’Isi.”
Ibikorwa by’uru ruzinduko rwa Perezida wa Misiri byitezwe ko birakomeza , araza kugirana ikiganiro cyihariye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Muri uru ruzinduko byitezwe ko abakuru b’ibihugu baganira kubijyanye n’ubuhahirane ndetse n’uko ubushoramari mu bihugu byombi bwagera ku rundi rwego.
U Rwanda na Misiri bifite amateka yihariye ashingiye ku mugezi wa Nil ufite isoko mu Rwanda, uyu mugezi ufatiye runini iki gihugu ndetse iyo uba udahari iki gihugu cya Misiri cyahinduka ubutayu. Ibi bhugu byombi binahuriye mu muryango wa COMESA.