Imyidagaduro

Ubwo se ni umurengwe? Danny Vumbi yibasiye itangazamakuru

Umuhanzi Danny umaze kugaragaza urwego rwiza mu bihangano akora ahanini  kubera ubutumwa buba bugize indirimbo ze, abinyujije kuri instagram ye yakoze ibyo benshi bise kwiyubikira imbehe.

Iminsi itanu irashize Danny Vumbi ashyize ubutumwa kuri instagram ye maze yibasira itangazamakuru , aha yakoresheje amagambo atari meza ndetse benshi mu bakurikiranira hafi itangazamakuru bavugako yashatse gutukana.

Danny Vumbi yagize ati:”Radiyo zibaye ari abantu, hari zimwe zagereranwa n’abiyubashye, abahanya, abasirimu, abasabiriza, abacuyi, abaherwe,…… uzuza Radiyo ……ibaye ari umuntu yaba ari…..” maze asoza ubutumwa bwe agirango Gerard Mabazi na Iradukunda Michel bakora kuri RBA ngo babone ubu butumwa mu kimenyerewe nka H-Tag.

Ubu nibwo butumwa bwakuruye impaka

Mu kiganiro Danny Vumbi  yagiranye na radiyo Isango star yatangaje ko ibyo yavuze ari ubushakashatsi .

yagize ati “ Hari ikigo nkorera ibintu by’ubushakashatsi  kiriya cyari kimwe mu bibazo twagiye tubaza abaturage twagiye dukoraho ubushakashatsi ndumva rero uwo byanteranya nawe yaba afite ikibazo gikomeye kuko nta kintu kidasanzwe navuze cyane cyane ko ibyo navuze atari ibintu bibi , umuntu wiyubashye umuherwe aramutse afite radiyo yagereranywa n’umuntu wiyubashye ntakibazo na kimwe kibirimo .”

Abajijwe n’umunyamakuru wa Isango Star niba atabona ko bizamugiraho ingaruka mu buhanzi bwe no ku bihangano bye muri rusange Danny ati:”ntabwo bimpa isura nziza ariko n’ukuri, ukuri burya ntago kwica umutumirano, nkubwiye ahantu byaturutse nuko  kuri,  kuri  mu bantu rero iyo kuvuzwe ku kababaza wowe hari impamvu kuba kukubabaje.”

Uyu muhanzi ahanini yaganishaga ku bushobozi bw’amafaranga cyane cyane igitekerezo cye uko  kigaragara ni nkaho yashakaga kuvugako amaradiyo hano mu Rwanda nta mafaranga afite yavuzeko nta Radiyo nimwe ikorera hano mu rwanda yagereranya n’icyiciro cya Mbere cy’ubudehe , ni mugihe kandi hano mu rwanda hari ibyiciro by’ubudehe bine ariko icya nyuma ari nacyo cya kane danny vumbi yabuze Radiyo yasyirami aricyo kigizwe n’abafite amafaranga.

Abakurikiranira hafi umuziki hano mu rwanda bakomeje kutumvikana ku cyateye uyu muhanzi kuvuga aya magambo bamwe bakemezako yajimije abantu nk’umuhanzi.

Ahanini abahanzi bafashwa bikomeye n’itangazamukuru mukumenyekanisha ibihangano byabo , byagiye bigaragara ko iyo ushatse utumvikana n’itangazamakuru icyo gihe uwuga wawe usubira inyuma.

Icyakora ibi byo kutumvikana n’itangazamakuru ntabwo byari bimenyerewe kubahanzi bataririmba Hi Hop doreko nyuma y’igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star ya kane cyabereye i Nyagatare , hari ikinyamakuru cyanditse ko Jay Polly yise Mc Tino kandi akanamubwirako udufaranga ahembwa nk’umunyamakuru ari duke cyane .

Gusa ariko nanone si Tino batutse gusa kuko nyuma yaho nanone Jay yatutse undi mu nyamakuru i Musanze icyo gihe amubwirako abanyamakuru ntacyo bafite mu mutwe maze icyo gihe Jay Polly umuziki we usubira inyuma bigaragara icyakora nyuma aza gusaba itangazamakuru imbabazi muri rusange .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger