Ubwiyongere bw’imanza mu nkiko zo mu Rwanda bukomeje guteza inkeke
Bamwe mu baturage bafite imanza bagaragaza ko bamaze imyaka myinshi baburana imanza zisa naho zanze kurangira ku buryo hari abemeza ko imyaka umunane ndetse n’irenga yihiritse birukanka mu nkiko, ni mu gihe ku ruhande rw’ubutabera ho hagaragazwa ko imanza zigenda zirushaho kwiyongera.
Uko izi manza ziyongera ni nako zisangamo izindi zitandukanye zitararangizwa ndetse n’izo bamwe mu baburana bagaragaza ko zisa naho zaburiwe itariki fatizo yo kuburanishirizwaho ngo babohoke ingoyi yo kwirirwa birukanka.
Bamwe mu bafite imanza bavuga ko bagendeye kugihe bamaze baburana zimaze kubasiga iheruheru bitewe n’amafaranga agendera mu matike,gushakisha ibyangombwa ndetse no kwishyura abavoka bababuranira.
Umuturuge witwa Maniriho Bienvenue utuye mu mudugudu wa Gatare,Akagari ka kayenzi, Umurenge wa kagogo, Akarere ka Burera, Intara yamajyaruguru aratakamba ku karengane akomeje guhura nako mu rubanza ahuriyemo na Mukarinda Esteria na Kabandagara Leo (Umugabo we) yatangiye kuburana mu mwaka wa 2012.
Ni urubanza rushingiye ku igurwa ry’inzu ridafututse iherereye mu Karere ka Rubavu,mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko,Umudugu wa Karukogo, uyu muturage ahamya ko habayeho guhimba inyandiko zifasha umuryango wa Kabandagara Leo kwigarurira iyo nzu mu buryo bweruye habayeho amanyanga.
Agaragaza ko mu by’ukuri uru rubanza rumaze kumusiga iheruheru.Yagize ati’:” Tumaze gutakaza amafaranga menshi cyane ku buryo mu rubanza maze igihe mburana maze guhomberamo byinshi, urubanza mburana rwaratinze cyane ku buryo ubu mfite n’impungenge ku bamburanira,narahirimbiye rwose.
Mu myaka itanu ishize umubare w’imanza inkiko zo mu Rwanda zakira wavuye ku mubare ibihumbi 57, 243 mu mwaka wa 2018, zigera ku bihumbi 84,243 mu mwaka ushize wa 2022, raporo y’urwego rw’umuvunyi igaragaza ko mu manza ibihumbi 100,619 zahamagaje mu mwaka ushize 2021-2022, izigera ku bihumbi 33,814 zasubitswe naho izigera ku bihumbi 34,833 zabaye ibirarane.
Umuyobozi w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda Maitre Nkundabarashi Moise avuga ko iki kibazo cy’ibirarane giterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’imikorere y’inkiko ubwazo.
Yagize ati’:” Ikintu cya mbere gikenewe gukorwa ni ukugira ngo inkiko zinoze programation,ikindi ni uko bigaragara mu by’ukuri ko umubare w’abacamanza n’umubare w’imanza uri mu nkiko umaze kuba muke ukeneye kongerwa,ikindi ntekereza ni uko amasaha y’akazi mu bijyanye n’inkiko yongerwa …hakabaho no kunoza imikorere”.
Hari abatangiye gutekereza ku bundi buryo bwo guhangana n’iki kibazo binyuze mu bigo byigenga byazajya bikorwa igisa no kugura urubanza rw’umuburanyi bikazabuna inyungu cyangwa ibihembo urubanza rurangiye nk’uko bikorwa mu bihugu bimwe na bimwe nka Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Dr.Emmanuel UGIRASHEBUJA, agaragaza ko igitekerezo nk’icyo kigomba gusuzumwana ubwitonzi hirindwa ko ibigo nk’ibyo biramutse byemewe gukorera mu Rwanda byaharanira inyungu za byo kurusha iz’abaturage bigatuma Irene ry’ubutabera rurushaho gusubira inyuma.
Yagize ati’:” Byose bigira ibyiza byabyo n’ibibi byabyo, ikibazo kubaho iyo ugize ngo mwumvikane percentage %, Icyambere ujya kureba ugasanga Umuturage niba yagonzwe n’imodoka akajya kuregera …ugasanga bamuhaye nka 5% umwavoka agatwara 95% itegeko ntabwo ribibuza, yego wavuga y’uko yaboneyeho make ariko ikibazo usanga harimo ubusumbane bwo ku rwego rwo hejuru, sinzi niba twazareba mu nzego z’ubutabera aho twabihuza kugira ngo aho bisaba ko abantu bumvikana hari ayo badashobora kurenza mu gihe runaka”.
Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2021_2022,komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iherutse Kugeza ku nteko ishingamategeko igaragaza ikibazo cy’amikoro make ya bamwe mu baturage mu kwishyura ikiguzi gisabwa igihe bakeneye kunganirwa mu nkiko, nk’imwe mu mbogamizi ituma ibirarane by’imanza bukomeza kwiyongera mu nkiko zo mu Rwanda.
Indi nkuru wasoma