Ubutumwa Suarez yageneye abafana ba FC Barcelona nyuma yo gutsinda iyi kipe yakiniye imyaka myinshi
Rutahizamu w’umunya-Uruguay ku munsi wo ku wa Gatandatu wari umunsi w’amateka kuri we dore ko wari umukino we wa kabiri ahura na FC Barcelona ikipe yakiniye igihe kinini kuva mu 2014 kugeza 2020 ukuba umukino wa mbere kuri Luis Alberto Suárez Díaz atsinze mo igitego ikipe ya FC Barcelona.
Suarez kuri ubu ukinira Atletico Madrid ubwo yatsindaga igitego cya kabiri muri uwo mukino mu kwishimira igitego yahuje ibiganza bimwe bikorwa n’umuntu usa nusaba imbaza abyereka abafana ba FC Barcelona bari ku kibuga cya Atletico Madrid i Wanda Metropolitano.
Muri uyu mukino warangiye Atletico Madrid itsinze ibitego bibiri ku busa bw’ ikipe y’i Catalania ifite ibibazo bikomeye muri ikigihe Luis Suarez ni we watsinze igitego cya mbere akomeza gushima mu gisebe iyi ikipe ifite akomeza no gushyira umutoza Ronald Koeman mu bibazo bimwerekeza mu muryango usohoka muri Barcelona.
Suarez yanze kwishimira igitego yatsinze Barcelona yatwaranye nayo ibikombe bigera kuri bitandatu ndetse yanatsindiye ibitego 113 mu mikino 283 yayikiniye, avuga ko bitari ibintu byiza byo kwishimira.
Mu magambo ye yagize ati “Narimbizi ko niyo nzagutsinda igitego ntari kubyishimira ”
Usibye kutishimira igitego yatsinze yanerekanye ibimenyetso bitandukanye dore ko hari naho yabaye nkusaba imbazi nyuma akora ikindi kimenyetso gikoreshwa n’abantu batandukanye bashaka kubwira abandi ko bahurira kuri telephone cyangwa ibisigaye babivuganira kuri telephone..
Benshi batekereje ko aha yashakaga kubwira umutoza wa Barcelona wamwitegerezaga cyane nyuma yo kumutsinda igitego gusa ibi Suarez yaje kubisubiza muri aya magambo.
“ Biriya nashakaga kubwira abantu bazi nimero yanjye ko nkiyifite ntigeze mpindura nimero ndacyayfite. Ikindi mbere y’uko mbikora nabanje kubyerekanyaho n’aban banjye”
Nyuma yo gutsinda Barcelona ibi byatumye Suarez agira ibitego bine muri shampiyona y’uyu mwaka, ibi nanone bikaba byanatumye Luis Suarez ajya ku rutonde rw’abakinnyi batsinze amakipe yose yo muri shampiyona ya Espanye La liga.