AmakuruAmakuru ashushye

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abaturarwanda bitegura kujya mu minsi mikuru

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriga indahiro ya minisitiri mushya w’umutekano mu gihugu, Alfred Gasana, yaboneyeho n’umwanya wo abaturarwanda ubutumwa mugihe iminsi mikuru yegereje .

Umukuru w’igihugu yijeje minisitiri mushya w’umutekano ubufatanye, kugira ngo abashe kuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Minisiteri y’umutekano mu gihugu isubiyeho mu gihe u Rwanda rukomeje urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Aha Perezida Kagame yasabye iyi minisiteri gutanga umusanzu wayo muri urwo rugamba, ariko kandi anasaba buri wese kwirinda kudohoka muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije Abanyarwanda kuzarangiza umwaka neza no kuzatangira neza utaha wa 2022, aboneraho kuvuga ko yizeye ko uzaba mwiza kurusha uyu turi gusoza n’uwawubanjirije.

Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yifuza kwifuriza Abaturarwanda gusoza neza uyu mwaka wa 2021 no kuzatangira neza utaha wa 2022.

Ati “Twizere ko umwaka uza uzaba mwiza kuruta uwo turangije n’uwo twarangije mbere yawo ubwo ndavuga izi ngorane zose Isi igenda ihura na zo za COVID-19.”

Perezida Kagame avuga ko nubwo u Rwanda rugeze ahashimishije mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo nko gukingira abaturage benshi ariko iki cyorezo kigikomeje guhangayikisha.

Ati “Ku isi hose bigenda bigaruka, bisa n’ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka. Ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza twarushaho ingamba zo kwirinda tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru turangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w’abandura.”

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Minisitiri Mushya amwifuriza imirimo myiza kandi ko mu nshingano ze harimo no kwirinda ku bijyanye n’umutekano ariko n’ubuzima bihuriza hamwe inzego zitandukanye.

Minisitiri w’umutekano, Alfred Gasana afite uburambe mu gusesengura amakuru y’umutekano ndetse no gukorana n’abaturage.

Kuva muri 1997-2001 yabaye burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Nyakabanda, naho Kuva muri 2001-2003 aba umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu cyahoze ari Akarere ka Kiyumba.

Kuva muri 2003-2011 yari umudepite mu nteko ishinga amategeko aho yavuye ajya gukora mu rwego rw’igihugu rushinze iperereza n’umutekano NISS, avuye yari umuyobozi ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

Minisiteri y’umutekano mu gihugu isubiyeho nyuma y’imyaka 5 ikuweho kuko muri 2016 yasheshwe, maze inshingano zayo zigahabwa minisiteri y’Ubutabera.

Ifoto y’urwibutso nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’umutekano, Alfred Gasana.
Perezida Kagame yifurije abayobozi n’abaturarwanda bose gusoza neza uyu mwaka wa 2021 no gutangira neza umushya wa 2022.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger