AmakuruImikino

Ubutumwa CAF yageneye FERWAFA yasabaga ko abafana binjira ku mukino u Rwanda na Kenya i Kigali

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yasubije ibaruwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA  yari yasabye ko k’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi uzahuza u Rwanda na Kenya wazitabirwa n’abafana.

Kuri uyu wa kane taliki 02 Nzeri 2021 Itangazo Ferwafa yashyize ahagaragara rivuga ko CAF yanze ubwo busabe.

Ferwafa yari yasabye ko ku wa 5 Nzeri u Rwanda ubwo ruzaba ruri gukina na Kenya, uwo mukino wazitabirwa n’abafana ariko bakawureba hubahirijwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

CAF yasubije ivuga  ko isesengura yakoze harebwa uburyo ingamba ziteganywa mu kwirinda no gukumira iki cyorezo n’imiterere ya stade bitemerera u Rwanda kwakira abafana ku kibuga kuri uwo mukino

Muri iri tangazo rya FERWAFA rigira riti “CAF yanditse isubiza Ferwafa ko hashingiwe ku mabwiriza agenga imitegurire y’imikino n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nk’uko yagenwe na CAF na FIFA iteganya ko ubusanzwe imikino yose ikinwa nta bafana bahari.”

Uwo mukino ugomba kuzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino wa kabiri Amavubi azaba ari gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar. Ubanza wabereye muri Maroc ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri, atsindwa igitego kimwe ku busa na Mali.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger